Rusizi: Abaturage barasabwa kumenyekanisha inyamaswa yitwa Impundu
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 29/07/2012 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo mu kagali ka Gatare, umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi habereye igitaramo cyahuje abaturage bose batuye umurenge wa Nkungu.
Icyo gitaramo cyateguwe na RDB cyari kigamije kumenyekanisha ubwoko bw’inguge zitwa Impundu zibarizwa mu ishyamba rya Cyamudongo rigize pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Nyuma y’ibiganiro bikangurira abaturage kwita no kubungabunga pariki y’igihugu ya Nyungwe kubera akamaro ifitiye abaturage n’igihugu, abaturage babajijwe ibibazo bijyanye n’ibyo biganiro ababitsinze bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo mu rugo, ibyo mu ishuri ndetse n’amasuka.
Nyuma y’ibyo byose habayeho ubusabane hagati y’abakozi ba RDB n’abaturage. Igitaramo cyasusurikijwe na ba Kanyombya bazwiho udukino two gusetsa.
Nsabimana Theogene, umunyamabanga nshyingwabikorwa w’umurenge wa Nkugu yashimiye abaturage byimazeyo abasaba gufata iya mbere mu kubungabunga inyamaswa zibaha amafaranga bityo zikamenyekanisha igihugu cyabo n’umurenge wabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru ni ukuri ariko iffoto si iy’impundu. Ephrem adukhe email adress ye tu mwoherereze ifoto nyayo. iriya ni Bleu monkey(Inyeenzi)
Rugeyo and Yves murakoze cyane for your comments. You are very right! The photo is not of impundu - yes impundu has no tail! That should be corrected.
The article was brief and nicely written though.
Murakoze
birababaje ko mutazi uko impundu isa! iyo mwashyizeho ni blue monkey chimpanzee ntabwo igira umurizo.come and see!!
Murakoze kuri aya makuru y’ibijyanye no kwita ku nyamaswa, gusa iyi foto mwashyizeho siyo y’impundu kuko impundu ni Chimpanzee kandi ndabona iyi nyamaswa mwashyizeho iri muri za Cercopithecus lhoesti.
Murakoze, ubwo murabirebaho