Robert Pires na Ray Parlour bakiniye Arsenal bishimiye ibihe byiza bagiriye mu Rwanda
Robert Pires na Ray Parlour bamamaye mu ikipe ya Arsenal bagaragaje ko bagiriye ibihe byiza mu Rwanda, muri gahunda bajemo ya Visit Rwanda, y’ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Pires na Parlour, bombi b’imyaka 48 y’amavuko, bageze mu Rwanda tariki 06 Gashyantare 2022, maze batangira urugendo rwo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu, harimo na Pariki ya Nyungwe, aho banyuzwe bakanishimira gutemberera ku kiraro cyo mu kirere.
Iyi nkuru ya KT Press, ivuga ko ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, banditse ngo: “Ibi byamamare bya Arsenal, biri mu Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda, iri mu bufatanye bwa Arsenal bwo kuzenguruka igihugu no kwirebera ibyiza byo ku butaka bw’igihugu cy’imisozi igihumbi”.
Bongeyeho bati “Mu ruzinduko rwabo rw’umunsi wa mbere basuye Nyungwe, by’umwihariko batembera ku kiraro cyo mu kirere, bashimishwa no kwirebera ibintu bitangaje, bari hejuru y’ishyamba kimeza rya Nyungwe, riherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda”.
Parlour yasangije abamukurikira kuri Twitter, ifoto ari kumwe na Pires bari kuri Mantis Kivu Marina Bay Hotel, maze agira ati: “Nishimiye gusura u Rwanda hamwe n’umuntu w’ingenzi, Pires”.
Yongeyeho indi foto yabo bombi, ibagaragaza barimo kugendera ku kiraro cyo mu kirere, mu ishyamba rya Nyungwe.
Parlour na Pires bahoze mu ikipe ya Arsenal yarangije umwaka w’imikino idatsinzwe ndetse imenyekana ku izina rya “Invincibles” bivuze “Indahangarwa” icyo gihe ikaba yaratozwaga na Arsene Wenger. Yanabaye ikipe yonyine mu mateka ya Shampiona y’u Bwongereza, yegukanye igikombe cya Shampiona idatsinzwe, mu mwaka wa 2004.
Iyi kipe yabashije kugera kuri ayo mateka yo kwegukana shampiyona n’amanota 90 mu mikino 38, yatsinzemo igera kuri 26, inganya imikino 12.
Aba bombi bari mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal, mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda nk’ahantu h’ubukerarugendo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi benshi, barimo abagikina n’abahoze bakinira iyi kipe ibarizwa i Londres, bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ohereza igitekerezo
|