RDB ivuga ko nta cyahindutse ku myitwarire y’ingagi mu gihe zidasurwa
Urwego rw’igihugu rw’Iteramber (RDB), ruratangaza ko kuba muri iyi minsi ingagi zo mu birunga zidasurwa ntacyo byahungabanije ku myitwarire yazo, kandi ko nta mukerarugendo zizagirira nabi mu gihe zizaba zongeye gusurwa.
- Ingagi z’ibirunga ntawe zizakubita mu gihe zizaba zongeye gusurwa na ba mukerarugendo
Ibi ni ibitangazwa mu gihe izi ngagi zimaze amezi agera muri abiri zidasurwa na ba mukerarugendo, kubera gahunda ya #GumaMuRugo, ndetse no kuba imipaka igifunze aho ibikorwa by’ubukerarugendo byabaye bihagaze mu gihugu muri rusange.
Muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Covid-19 aho ibikorwa byinshi byahagaze birimo no gusura ingagi, umuntu ashobora kugira amatsiko yibaza ku myitwarire y’ingagi mu gihe zizongera kuba zisuwe, aho zatinya abantu cyangwa zikaba zanabakubita kubera ko zitabaheruka.
Umuyobozi wa Pariki yIgihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri, avuga ko umunsi ku w’undi ingagi zisurwa n’abakozi babishinzwe, zikitabwaho nk’ibisanzwe kandi ko zitigeze zihindura imyitwarire.
Agira ati “Kuba ingagi zitabona abazungu ntacyo byazihungabanyaho, kuko ingagi zimenyera abantu kuko zikurikiranwa, kuko n’ubundi ntabwo zivuga ngo zamenyereye kanaka, icyo dukora ni uko abantu bajya kuzireba bakazikurikirana nkuko bisanzwe bikorwa kandi tutagira icyo dukora kizibangamira”,.
Uwingeri avuga kandi ko gukurikirana ingagi bisaba kwigengesera hagakurikizwa amabwiriza agenga uko zigomba kwitabwaho, kugira ngo hatagira ibibazo bivuka birimo no kuba zakwanduzwa icyorezo cya Covid-19.
Agira ati “Icyo twibandaho ni ayo mabwiriza yo kumenya uko tuzisura, gushyiramo intera, kutazihungabanya, ni byo byangombwa, kuko n’iyo waba usanzwe ujyayo ukagira icyo ukora gitandukanye n’ayo mabwiriza byavamo ibibazo. Icya ngombwa ni ukwirinda”.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kandi buvuga ko ikindi gihe ingagi zamaze zidasurwa ari mu mwaka wa 1998, mu gihe cy’abacengezi bari barayogoje Intara y’Amajyaruguru cyane cyane mu Turere twa Musanze na Burera, aho ingagi zamaze igihe kigera ku mwaka zidasurwa.
Ubusanzwe buri mwaka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjizaga miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, aturutse mu bukerarugendo. Gusa uyu mwaka ushobora kuzagaragaramo igihombo gikomeye kubera igihe iyi Pariki izamara idasurwa.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|