RDB iri gutegura uko abaturage baturana n’inyamaswa mu mahoro

Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) ruri kuganira n’abaturage ku buryo bashobora guturana n’inyamaswa ubusanzwe zitabana n’abantu, kandi bakabana mu mahoro.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize, mu karere ka Nyagatare igitera cyarumye Niyomugabo Alphonse w’imyaka 13 kikamukomeretsa bikabije, agatabarwa n’abaturage baje bakica icyo gitera.

Ngoga Telesphore, umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga za Pariki muri RDB agira ati “Kurengera inyamaswa ni ingenzi. Bitangirira mu kwigisha, ari na byo turi gukora ubu. Abaturage ba Nyagatare no mu bindi bice bagomba kwiga uko baturana n’inyamaswa. Ibintu byoroheje nko kutagaburira ibitera.Ibitera birabizirikana bikagaruka aho byabonye ibyo kurya, kandi bimeze nka twe, bigenda ku manywa”.

Gahunda ihari ni iyo gukorana n’abaturage mu gushaka uko bakwiye guturana n’inyamaswa, ndetse n’ibimera bimwe na bimwe biri gucika kubera abantu.

RDB isaba abaturage kudahangana n’urusobe rw’ibinyabuzima, ahubwo bakabana mu mahoro.

Ni ibintu bisa n’ibidasanzwe, ariko Ngoga avuga ko ari ibintu bishoboka kandi bikenewe.

Agira ati “Ntabwo ba mukerarugendo bakwiye kujya basura inyamaswa muri za Pariki gusa, ahubwo bakwiye no gusura n’udushyamba duto turi mu biturage n’inyamaswa zihari.

Urugero abantu bashobora gukorera uburobyi mu biyaga bituyemo imvubu, gusarura imbuto mu mashyamba mato atuyemo inkende, kandi bakanabungabunga ibimera.

Bashobora kungukira mu bukerarugendo bukorerwa aho batuye. Icyangombwa ni uko abaturage bagira uruhare mu kubungabunga, no gufata ibimera n’inyamaswa nk’ibyabo aho kuba ibya Leta.

Abaturage bashobora kwicungira iyo mishanga ubwabo. Urugero, amakoperative ashobora gucunga ibyo biyaga bito (dams) bituyemo imvubu, kandi uburobyi bugakorwa neza n’ibimera bikabungwabungwa”.

Mu gihe ku isi yose hari inyamaswa n’ibimera biri gucika, iyi gahunda ya RDB ishobora kuba icyerekezo cyiza n’ibindi bihugu bishobora kwigiraho.

Niyomugabo warumwe n’igitera we amerewe ate?

Nyuma y’uko arumwe n’igitera, Niyomugabo yajyanwe mu bitaro bya Gisirikare bya kanombe, aho ari gukurikiranwa n’abaganga, kandi akaba agenda yoroherwa.

Gusa abaganga baracyafite akazi gakomeye ko kuvura ukuguru kwe kw’ibumoso kwangiritse cyane.

Kuba igitera cyararumye uyu mwana byababaje abaturage batuye mu karere ka Nyagatare, gusa nanone ntibyabatunguye.

Ni ibintu byari bisanzwe ko ibyo bitera bigendagenda mu mujyi wa Nyagatare.

Biza gushaka ibyo kurya mu ma resitora yo mu mujyi ndetse no mu ngo z’abaturage. Ubwabyo bishobora no guterura isafuriya y’ibiryo bikayirukankana, bikarya ibiryo byose biyirimo.

Telesphore Ngoga uyobora ishami ryo kubungabunga za Pariki muri RDB, ni umwe mu bantu ba mbere babwiwe amakuru ko igitera cyarumye Niyomugabo.

Ukurikije ibyo abaturage bavuga, icyo gitera cyarumye uwo mwana mu rwego rwo kwirwanaho, nyuma y’uko Niyomugabo yari yagishumurije imbwa.

Ugendeye ku bushakashatsi, ibyo abo baturage bavuga bisa n’aho nta shingiro bifite. Gusa Ngoga iyo asobanura ibi, asa n’umwenyura.

Ati “Ibitera ntibijya birebana n’imbwa amaso ku maso. Uwo mwana yashumurije ibitera imbwa arabishotora. Izi nyamaswa zidasanzwe na zo zirwanyeho, zijya kurwanya imbwa na zo zirukira kuri uwo mwana zihunga. Igitera cyamurumye cyane cyane gishaka kwihorera kuri izo mbwa”.

Ibyo biba, itsinda ry’abakozi ba RDB bari hafi aho, bahamagara imbangukiragutabara, umwana ahita ajyanwa kwa muganga hafi aho, ariko bigaragara ko ibikomere bye byari bikabije, bituma yoherezwa ku bitaro bya Kanombe.

N’ubusanzwe ariko, RDB ifite uko ikurikirana ibibazo nk’ibi mu gihe byabaye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumenyesha abakozi ba RDB igihe habaye ikibazo, nyuma na bo bakagikurikirana. Akenshi, ibibazo biba ari iby’indishyi ku mitungo iba yangijwe n’inyamaswa.

RDB ikorana n’ikigega cyihariye gishinzwe gutanga indishyi (Special Guarantee Fund), ari na cyo gitanga izo ndishyi.

Iki kigega gikora mu buryo bw’ubwishingizi, cyari cyashyizweho mu kwishyura indishyi abantu bagongwa n’ibinyabiziga ntibimenyekane.

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Joseph Nzabonikuza, umuyobozi mukuru w’iki kigega, “Inyamaswa ni umtungo w’igihugu, igihugu cyishyura ibyagaragajwe bifatika nk’uko ubundi bwishingizi bwari kubyishyura n’ubwo abishyurwa baba nta bwishingizi bishyuye”.

Dr. Nzabonikuza kandi yongeraho ati “Dufite amasezerano y’imikoranire n’ibitaro bitandukanye. Umuryango we ni ukubamenyesha gusa ko tuzishyura ibizagenda ku murwayi byose”.

Uretse kwishyura ibigenda ku murwayi kandi, ikigega kinishyura ibindi biba byangijwe ndetse n’irindi hungabana uwagize ikibazo yagira.

Inyamaswa ziracyari hirya no hino mu baturage

Ngoga avuga ko hari inyamaswa zikiri hirya no hino, zitari muri Pariki, bitewe n’uko igihe Pariki zigizwaga hirya ngo haboneke ubutaka, hari inyamaswa zitagiye muri pariki.

Ati “Si ibitera gusa, nta n’ubwo ari muri Nyagatare gusa. Igihe Pariki zigizwaga hirya ngo haboneke ubutaka bwo guhinga, hari inyamaswa nyinshi zasigaye inyuma ya Pariki. Hirya no hino mu gihugu ushobora kubona inyamaswa nk’ impyisi, imvubu, inkende,... aho abantu batuye cyangwa se hafi yaho”.

Akomeza agira ati “Dushobora guhitamo kuzica zose, ariko na zo zifite uburenganzira bwo kubaho. Birumvikana abaturage ni bo ba mbere, gusa byombi turabikeneye, tubonye uko tubungabunga inyamaswa, aho kugira ngo zigaragare nk’ikibazo zikaba igisubizo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka