Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga kurushaho gufatanya no gufata neza iyi Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kuzana abakerarugendo benshi n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri bo ubwabo.

Abaturiye Pariki y'Ibirunga bishimiye kwakira Perezida Kagame
Abaturiye Pariki y’Ibirunga bishimiye kwakira Perezida Kagame

Yabivugiye mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa gatanu 06 Nzeri 2019.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abaturage bitabiriye uyu muhango, ndetse n’abandi batumiwe muri uwo muhango muri rusange, ariko by’umwihariko ashimira abatoranyijwe kwita amazina abana b’ingagi 25.

Perezida kagame yabashimiye abavuga mu mazina buri umwe, agira ati “Nagira ngo mbashimire kandi mumfashe mwese tubashimire”.

Perezida Kagame yaganiraga na Hailemaliam desaleign wahoze ari Minisitiri w'intebe wa Ethiopia (umwe mu bise amazina abana b'ingagi)
Perezida Kagame yaganiraga na Hailemaliam desaleign wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia (umwe mu bise amazina abana b’ingagi)

Perezida Kagame yavuze ko Leta yifuza ko ibyo abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bakora bibazanira inyungu, ari yo mpamvu hashyizweho umugabane wa 10% y’ibiboneka muri iyo pariki, kugira ngo bigaruke mu baturage bibateze imbere.

Yagize ati “Niturushaho gufatanya no kubifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi, n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri mwebwe ubwanyu mu miryango ituye hafi hano muturanye na Pariki y’Ibirunga.

Yunzemo ati “Ndagira ngo rero dukomereze aho, dufatanye. Ndashimira n’abashyitsi bifatanyije natwe bavuye kure, n’abandi bazakomeza kuza, kubera ko bamenya ko abaturage b’u Rwanda, abaturiye ibirunga bifata neza, bafata neza ingagi, baturanye nazo, kubera ko tuzivanamo ibiduteza imbere”.

Perezida Kagame kandi yanashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abakozi ba Parikiy’Ibirunga bose , by’umwihariko abarinda Pariki, anashimira uburyo RDB ibikurikirana umunsi ku munsi.

Ati “Dukomereze aho, dufatanye, dukore byinshi, ni ko bikwiye, ni byo u Rwanda rwifuza”.

Dore amwe mu mazina yiswe abana b’ingagi n’abayabise

Ambasaderi Ron Adams yise umwana w’ingagi izina rya Igihango, Nicolas Adarberth amwita Irembo, Umuhanzi Meddy amwita Inkoramutima, umutoza Van Gaal we yamwise Indongozi, Hailemariam Desaleign yamwise Umukuru, Emmanuel Niringiyimana yamwise Mugwire, naho umuhanzi w’icyamamare w’umunya Amerika Ne-Yo, we yamwise Biracyaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka