Pariki ya Nyungwe yatsindiye igihembo cy’ubukerarugendo

Umushinga wo gutunganya pariki ya Nyungwe ku buryo abayisura babasha kubona ibiyirimo byose bari mu kirere batabangamiye inyamaswa n’ibimera nyaburanga watsindiye igihembo ku rwego rw’isi mu irushanwa ryateguwe n’ikigo The British Guild of Travel Writers.

Mu birori byabereye i London mu Bwongereza tariki 04/11/2012, u Rwanda rwatwaye igihembo cya mbere mu mushinga witwa Nyungwe Nziza, icya kabiri gitwarwa n’umushinga Greenwich’s Cutty Sark Restoration wo mu Bwongereza, Ubufaransa butwara icya gatatu ku mushinga bise Loire à Vélo cycle trail.

Nyungwe Nziza yashimwe ko ari umushinga wihariye utuma abantu babasha gusura pariki, bakayireba uko iri yose n’ibiyirimo kandi badahutaje inyamaswa nyinshi ziyirimo, batagize aho bahurira n’ibimera ngo babyangize ndetse igafasha abaturage bayituriye gutera imbere mu mishinga inyuranye.

Ibi ngo biterwa n’uko gusura iyi pariki bikorwa abantu bagenda mu kirere ku nzira zubatswe mu bushorishori, bakayisura bayireba uko iteye kandi ibi bikorwa ntibigire uko bihindura umwihariko karemano wa Nyungwe.

Nyungwe ifite umwihariko wo kuba muri Afurika nzima icumbikiye 25% by’inyamaswa zitwa impundu, ikaba kandi ibamo amoko menshi y’inyoni zitaba ahandi ku isi.

Mu kubungabunga uyu mutungo cyimeza, umushinga Nyungwe Nziza wateguye uburyo bwo kubungabunga izo nyamaswa zose, kandi unateganyiriza abaturiye Nyungwe uburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu yuzuzanya n’ubukerarugendo.

Ibi ngo byakumiriye abo baturage bazongera kujya guhiga inyamaswa muri pariki, kuyihingamo cyangwa kuyitwika bashaka amaramuko kuko bafite ubundi buryo bwo kubonamo amafaranga.

British Guild of Travel Writers ni ihuriro ry’abantu benshi barimo abanyamakuru, abanditsi n’abashakashatsi bazenguruka isi yose bareba ahantu nyaburanga n’ahakozwe ibikorwa byiza by’ubukerarugendo kandi buri myaka itatu bahemba ahaba hagaragaye umwihariko w’indashyikirwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka