Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu Murage w’Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yashyizwe ku mugaragaro mu murage w’Isi.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Protais Niyibizi, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko bishimiye iyi nkuru nziza kuko ari ikintu cyiza u Rwanda rwungutse.

Yagize ati “Ni inkuru nziza, ni ibintu bishimishije, ni umusaruro uvuye mu rugendo rusa n’aho rutoroshye kuko bisa nk’ibyanyuze mu kizamini, tukaba dushimira inzego zose zabigizemo uruhare”.

Niyibizi avuga ko hagendewe ku bintu bitandukanye kugira ngo Nyungwe ishyirwe na UNESCO mu murage w’Isi harimo kuba ari icyanya gifite umwihariko ku isi, bisobanuye ko ari icyanya gifite itandukaniro n’ibindi byanya biri hirya no hino ku isi, urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Nyungwe, akamaro bifitiye Igihugu n’Isi, Ubunini bwaryo, n’ubwiza.

Niyibizi avuga ko Nyungwe ifite umwihariko ku rusobe rw’ibinyabuzima bibamo kuko habamo amoko arenga 85 y’inyamabere, zirimo amoko ya maguge arenga 12% y’aboneka muri Afurika, utabariyemo aboneka ku kirwa cya Madagascar.

Ati “Ibyo bifite icyo bivuze nko kuri mukerarugendo ushaka kubona ayo moko ya za maguge mu gihe asuye iyi pariki, akabasha kubona 12% by’ayo moko, ndetse akabona n’amoko y’ibimera by’indabo arenze 1100, amoko y’ibiti binini arenze 240, hari n’amoko y’inyoni nziza aboneka ahantu hake ku isi aboneka mu muhora ubarizwamo ikiyaga cya Kivu, ikiyaga cya Tanganyika, na Malawi.

Uyu muhora ukikijwe n’imisozi iriho amashyamba afite uko ateye kwihariye abonekamo ibinyabuzima bitaboneka ahandi ku Isi, hakaba habonekamo amoko 44 y’inyoni aboneka muri icyo gice cyose ariko muri Nyungwe hakabonekamo amoko 29 utasanga ahandi.

Niyibizi avuga ko ayo moko y’inyoni yatumye ubukerarugendo bwazo butera imbere.

Umuyobozi w’iyi Pariki avuga ko Nyungwe ifite imigezi minini, irimo iya Rukarara, Akanyaru, Nyabarongo n’indi migezi igenda ikisuka mu yindi bigahinduka Akagera byose bikaba bifite agaciro gakomeye ku batuye Igihugu ndetse n’Isi muri rusange.

Nyungwe itanga ikirere cyiza kibereye ubuhinzi bw’icyayi kuko inganda hafi 60% ziri hafi ya Nyungwe.

Nyungwe iherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba bw’Igihugu mu turere dutanu, ari two Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Rusizi, na Nyamasheke. Iri ku buso bwa Kilometero kare 119.

Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cyo kwandika Pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Ati “Gushyira Pariki ya Nyungwe mu murage w’Isi ntabwo ari umusanzu mu kubungabunga umurage karemano w’u Rwanda gusa, ahubwo bizagira akamaro kanini ku baturage b’u Rwanda”.

Minisitiri Bizimana avuga ko kwemezwa kwa Nyungwe mu murage w’Isi ko byaturutse ku mpuguke zitandukanye zabisuzumye bagasanga iryo shyamba ryujuje ibyangombwa.

Minisitiri Bizimana yavuze ko u Rwanda rwagaragaje uburyo ishyamba rya Nyungwe ribungabunzwe ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima uburyo rwitabwaho, ibyo byose bigendeweho basanga nta nkomyi yatuma ridashyirwa mu murage w’Isi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 hatangazwa niba inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na zo zishyirwa mu murage w’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka