Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura yeguriwe RDB

Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, ubu yashyizwe mu nshingano z’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ikazatangira kwakira ba mukerarugendo.

Iyi Pariki iherereye mu misozi ya Ngororero na Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba, ibaye Pariki y’igihugu ya kane mu Rwanda, ikaba ifite ubuso bwa kirometero kare 34.

Ubwo iyi Pariki yashikirizwaga RDB kuwa kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2019, Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iyi Pariki ifite umwihariko, kandi ikaba ishimangira ko u Rwanda rwiyemeje kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura irihariye, ku kuba yarahanzwe hagendewe ku gushaka kubungabunga ibidukikije. Nk’uko tubizi, ubutaka ni umutungo wihariye ku Rwanda. Kubasha kugira ubutaka tuzigama bukabyara Pariki byerekana uko Guverinoma ishyize imbere kubungabunga ibidukikije”.

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi Pariki ifite umwihariko, kuko ubu butaka bwakabaye bwarahariwe abaturage bakabukoreraho indi mirimo, ariko Leta yatekereje kububungabunga, na cyane ko ishyamba rigize iyi Pariki ryari ryaratangiye kwibasirwa n’abaturage.

Ati “Umwihariko w’iyi Pariki ntabwo ari inyamaswa zirimo gusa, ahubwo uburyo yahanzwe n’ibibazo ije gukemura. Ishyamba rya Mukura na Gishwati ryari riri hafi gushiraho kubera abaturage baritemaga, isuri ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe”.

N’ubwo iri shyamba ryari ryaratangiwe kubungwabungwa kuva mu 1970, mu myaka ya za 1990 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryahuye n’ibikorwa by’abaturage bagenda baritema ritangira guhinduka ishyamba risanzwe, mu gihe ubucukuzi butemewe no kororeramo, byatumye ubutaka bwangirika ku buryo bwihuse, bikanangiza ibindi bimera kimeza.

Mu myaka ya 1980 Gishwati yaragabanutse iva kuri hegitari 250,000 hasigara hegitari 28,000, mu gihe Mukura yo n’ubusanzwe yari nto, yagabanutse ikava kuri hegitari 30,000 ikagera kuri hegitari 15,000.

Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura yemejwe n’itegeko muri 2015, kuva icyo gihe Leta n’abafatanyabikorwa batangira gahunda yo kongera kugarura ishyamba no kuyitunganya ngo ihinduke Pariki y’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kariza Belise, yavuze ko iyi Pariki izunganira izindi Pariki, kandi ikazanagira uruhare mu kuzamura ibiva mu bukerarugendo bitewe n’ahantu iherereye n’ibiyirimo.

Ati “Twizeye ko Pariki ya Gishwati-Mukura abakerarugendo benshi baza mu Rwanda bazayisura, ariko n’Abanyarwanda bashaka kumenya igihugu na bo bazayisura”.

RDB ivuga ko iyi Pariki icumbikiye amatsinda 20 y’inguge, zibana n’inkende z’amoko atandukanye, ndetse n’amoko 232 y’inyoni muri Gishwati na 163 muri Mukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka