Nishimwe ntazibagirwa amasaha 6 yamaranye na Perezida Kagame

Benshi bibaza uko guhura na Perezida Kagame bimera, n’iyo yaba ari umunota umwe. Iyi ni inkuru y’umukozi usanzwe wamaranye na we amasaha atandatu yose.

Perezida Kagame na Nishimwe ukora akazi ko kuyobora abasura Parike y'Akagera
Perezida Kagame na Nishimwe ukora akazi ko kuyobora abasura Parike y’Akagera

Iyi nkuru kandi iranatanga icyizere ko gukora cyane no gukunda akazi bishobora kugeza umuntu kure, kuko uretse kumutunga byanatuma ahura n’abantu bakomeye.

Daniel Nishimwe ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko kuyobora abantu muri Pariki y’igihugu y’Akagera.

Mu kwezi kwa Kanama 2017, nibwo Nishimwe yabwiwe ko ari we watoranyijwe kuzatembereza umushyitsi udasanzwe uzasura pariki. Ntiyahise amenya uwo ari we, ntiyanabyitaho kuko iyi pariki isanzwe igendererwa n’abantu bakomeye benshi.

Agira ati “Ubwa mbere sinabitekerejeho cyane kuko numvaga nzakora nk’uko nsanzwe nkora buri gihe. Ariko uko iminsi yegereza, nibwo natangiye kwibuka ko nzaba ndi kumwe na Perezida, ntangira kwitegura neza.

“Bambwiye ko ngomba kwitegura umunsi azazira, uwo munsi yagombaga kuzaho wari tariki 5 Nzeri 2017.”

Hari aho bageraga bagahagarara bakareba ibyiza bitatse Pariki y'Akagera
Hari aho bageraga bagahagarara bakareba ibyiza bitatse Pariki y’Akagera

Ubusanzwe Nishimwe abyuka saa Kumi n’ebyiri akitegura kujya ku kazi, ariko uwo munsi yabyutse saa Cyenda z’igicuku. Yuriye imodoka y’akazi yerekeza i Gabiro aho yagombaga guhabwa amabwiriza ajyanye n’ibyo ari bukore.

Ati “Ni ngombwa kubanza gusuzuma niba imodoka uri bukoreshe nta kibazo ifite n’utundi tuntu twose wakenera mbere y’uko utangira urugendo.”

Saa Kumi n’imwe yari yageze i Gabiro kugira ngo bakore amasuzuma ya nyuma. Imodoka eshatu zifashishwa na ba mukerarugendo n’izindi zisanzwe ziherekeza Perezida zose zakorewe isuzuma bemeza ko nta kibazo.

Bahise berekeza muri Pariki aho bagombaga guhurira na Perezida ngo batangire batembere muri Pariki.

Ku isaha y’isaa Tanu Perezida Kagame yari ahageze, ahita ajya mu modoka ya Toyota Land Cruiser isanzwe ikoreshwa na ba mukerarugendo.

Perezida Kagame niwe wari utwaye imodoka bagendagamo
Perezida Kagame niwe wari utwaye imodoka bagendagamo

Iyi modoka yarimo Perezida, umunyamakuru wa CBS wari gukora filime witwa Peter Greenberg na Nishimwe.

Ati “Perezida niwe wari utwaye, umunyamakuru amwicaye iruhande. Njyewe nari mbicaye inyuma.”

Nishimwe avuga ko mu nzira, ikiganiro cyari kiryoshye. Avuga uburyo Perezida yabaganirizaga nk’aho ari bagenzi be, bituma bwa bwoba umuntu aba afite iyo azi ko ari kumwe n’umuntu ukomeye bushira.

Ati “Yatubwiraga inkuru ku nyamaswa cyangwa ibindi nta kibazo, nanjye naba nyifite nkayivuga. Rimwe na rimwe nabasabaga ko duhagarara nkabasobanurira ku nyamaswa duhuye, cyangwa ahantu tugeze cyangwa ikindi kintu cyose twabaga duhuye nacyo.”

Mu nkuru Nishimwe yababwiye, Perezida yatangajwe n’iy’inyemera. Ingabo muri izi nyamaswa ngo zirwana na ngenzi zazo kugira ngo havemo imwe iyobora izindi.

Ati “Zirarwana kugeza n’aho hari ishobora gupfa ishaka kuyobora izindi. Itsinzwe ikora itsinda ryayo ku ruhande ikava mu zindi. Itsinda ry’izatsinzwe, Perezida yavuze ashyenga ko ari itsinda ry’ibigwari.”

Inyemera ishaka kuyobora ngo ntiva ku izima irwana n'izindi inkundura
Inyemera ishaka kuyobora ngo ntiva ku izima irwana n’izindi inkundura

Ku isaha y’isaa Kumi nibwo Nishimwe n’abashyitsi be bari bagarutse, bahagarara ahabugenewe abantu bavuye gutembera muri Pariki y’Akagera bafatira ikiruhuko.

Ati “Perezida yambwiye ko nkora akazi kanjye neza. Aranshimira, dufata amafoto, dusezeranaho ubundi ndataha. Imodoka y’Akagera yarantahanye Perezida nawe asigara yiyakira aho kuri Karenge Bush Camp.”

Muri 2013 niho Nishimwe yinjiye mu kazi ko gutembereza abantu muri Pariki y’Akagera, ubwo ubuyobozi bw’iyi pariki bwashakaga abakozi (Freelancers). Yaje muri 15 ba mbere batoranyijwe icyo gihe, ariko kuri ubu bamaze kugera kuri 26.

Nishimwe warangije amasomo ye mu Mibare, Ibinyabuzima n’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, asanzwe ari na Perezida wa koperative yashinzwe n’abayobora abantu muri Pariki y’Akagera.

Iyi koperative ikora ibikorwa bigamije gufasha abaturage no guteza imbere umuco, igaterwa inkunga na Pariki y’Akagera

Mu bijyanye n’ibyo akunda mu bukerarugendo, akunda kureba inyonyi ariko akavuga ko muri rusange akunda ibidukikije.

Avuga ko urundi rugendo rwamushimishije ari urwo yatemberejemo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli umwaka ushize.

Imibare itangwa n’iyi pariki igaragaza ko umwaka wa 2017 ari wo wabaye umwaka mwiza kuko kimwe cya kabiri cy’abantu 37,284 basuye iyi pariki ari Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho neza? Njyewe nagirango mbasobanuze amafaranga umunyarwanda asabwa kugirango atembererezwe muri pariki, ni angahe?

Silas yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Turabyishimiye,gusa ntibyoroshye na gato njye uwampuza nawe namusaba ikintu kimwe yakimpa kikambera urufunguzo rw’ubuzima.

uwayisaba Daniel yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Perezida w’igihugu nibyo n’umuntu twubaha mugihe Imana yo yaturemye bivuzeko tugomba kuyubaha muri ubu buryo: Abantu bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana abaroma3:23 none Iradusaba kwiyunga nayo ngo Itubabarire ibyaha nibwo duhinduka abakomeye mu bwami bwayo maze amazina yacu akabona akandikwa mu gitabo cy’ubugingo.

patrick gakuba yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize

Ni byiza kuvugana n’umukuru w’igihugu.Wumva ufite ishema n’ubukaka.Wumva ko nawe wakomeye.Ariko se mwari muzi ko abantu bakora ibyo imana idusaba,bavugana n’imana buri munsi ikabumva,binyuze mu isengesho?Bible ivuga ko iyo wegereye imana,nayo irakwegera (Yakobo 4:8).Ikindi kandi,iyo uyumvira,nayo yumva amasengesho yawe,nubwo iba yibereye mu ijuru.Prezida yaguha amafaranga,akakugira minister,depite,governor,mayor,etc...Ariko ejo uba uzabisiga ugapfa.Nyamara imana yo izaha abantu bayumvira ubuzima bw’iteka,kandi ibazure ku munsi w’imperuka,babe muli paradizo (Yohana 6:40).Niyo mpamvu aho kwibera mu byisi gusa,tugomba gushaka ubwami bw’imana nkuko Yesu yasize abidusabye (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko abantu bahera mu byisi gusa.Bene abo ntabwo bazaba muli paradizo (1 Yohana 2:1-17).

BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka