Mu Rwanda hatangijwe uburyo budasanzwe bwo gutembereza ba mukerarugendo
Ikigo Royal Balloon Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Pariki y’Igihugu y’Akagera, cyatangije uburyo bufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka Hot Air Balloon.
Ni igikorwa cyitezweho gukurura ba mukerarugendo no kongera igihe bamara mu gihugu. Ubu buryo bwatangijwe, ni ubwa mbere butangiye gukoreshwa mu Rwanda.
Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere, ishobora kugendamo hagati y’abantu 4 kugeza kuri 6. Izi ‘balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.
Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari na yo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.
Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kurushaho kuryoherwa n’ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), zirimo Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.
Ati “Twishimiye gufatanya na Royal Balloon mu gukomeza kubaka ubufatanye bushya no koroshya ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.”
Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, na we yavuze ko bashimishijwe no gufatanya na Akagera Management Company mu gutangiza iki gikorwa kizajya gifasha benshi basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kubungabunga ibidukikije bishobora guhindura ahantu ndetse n’abahaturiye. Mu bunararibonye dufite busaga imyaka 30, turashaka kugendana n’u Rwanda mu cyerekezo kirambye rufite mu bukerarugendo. Twiringiye ko mu gutangiza iki gikorwa gishya cy’ubukerarugendo, tuzunganira imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bigateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, na we yashimangiye ko ubu buryo bushya buzafasha abasura pariki kuryoherwa n’imirambi iyigize, bikongera amafaranga Pariki yinjiza.
Yagize ati: "Ubu buryo bwo gutembereza abantu mu kirere buzaha abantu kunezezwa n’ibyiza nyaburanga bitatse Akagera birimo imirambi myiza. Bizarema imirimo mishya n’uburyo bwo kwinjiza amafaranga azagira uruhare no kuzamura imibereho y’abaturage. "
Uyu mushinga utangijwe mu gihe urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rurimo kuzahuka, nyuma yo kugirwaho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.
Royal Balloon Rwanda ni ishami ry’ubukerarugendo rimaze imyaka irenga 30 rikorera muri urwo rwego. Ni ikigo gifite amahoteli menshi muri Turikiya, kikanagira ibikorwa nk’ibi bifasha ba mukerarugendo muri pariki zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Ohereza igitekerezo
|