Magashi Peninsula mu Kagera: icumbi ry’agahebuzo riteganye n’iry’umwami w’ishyamba
Wildness Rwanda yujuje icumbi ry’akataraboneka ryubatse ahantu Mukerarugendo wishyuye aye azajya ashobora kwirebera inyamaswa zikunzwe cyane muri Pariki y’Akagera yiruhukira mu mahumbezi ya Pariki y’Akagera, iwabo w’intare, inzovu, imbogo n’inkura.

Iri cumbi rigezweho rya ba Mukerarugendo basura Pariki y’Akagera Magashi Penensula, rizaba rifite ibyumba umunani byo kuraramo, rwagati muri iyo pariki biteganyijwe ko rizatahwa mu Kwakira 2025.
Ni inzu iri neza ku nkengero z’Ikiyaga cya Rwanyakizinga, n’udusozi twa Mutumba, ikaba igizwe n’inyubako ebyiri imwe y’ibyumba bine byo kuraramo, n’indi biteganye ku ntera ya metero 200.

Iyo nyubako ya kabiri nayo igizwe n’icyumba cyo gukoreramo siporo, ibyumba abana bararamo cyangwa ibiro, kandi hari aho kurara nibura abantu batandatu bakahaba bisanzuye.
Ni icumbi ritatswe mu buryo bwa kizungu na Kinyarwanda, n’imitako gakondo cyangwa ikozwe mu buryo bugezweho bwa kizungu, rikikijwe n’imitako myiza kandi abahasura bakaba bafite uburyo bwo kutabangamirwa, dore ko ibyumba by’abashyitsi byubatse mu buryo bugezweho abanyamafaranga bakemera.
Muri iryo cumbi kandi harimo icyumba cy’uruganiriro, urwogero rugari rw’abantu benshi, aho gukorera imyitozo ngororamubiri n’ibindi bikorwa remezo byo kwishimishirizamo.
Ibyumba byose byubatse ku buryo ababishaka baba bitegeye isanzure, bashobora kureba no kwitegereza inyenyeri n’ibindi biri hirya no hino, kandi byubatse mu buryo aho umushyitsi aruhukiye hose aba ashobora kureba inyamaswa zirimo nk’imvubu, ingona, imbogo n’inzovu.
Iyi nyubako yose kandi ikoresha ingufu z’amashanyarazi y’imirasire y’izuba, mu rwego rwo kugabanya ibyashobora kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima, n’inyamaswa zo muri pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|