#KwitaIzina2019: Ab’i Kayonza baryohewe n’isiganwa ry’amagare, RDB itanga inka 729

Umuhango wo Kwita Izina muri uyu mwaka uratanga icyizere cyo kugenda neza kurusha imyaka yashize biturutse ku bikorwa Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwateguye bibanziriza umunsi nyirizina.

Hakoreshejwe amagare arimo n'asanzwe ataragenewe isiganwa ry'amagare
Hakoreshejwe amagare arimo n’asanzwe ataragenewe isiganwa ry’amagare

Igikorwa nyamukuru cyo kwita izina abana b’ingagi 25 giteganyijwe i Musanze mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, tariki 06 Nzeri 2019 ari na ho haherereye Pariki y’ibirunga ibamo ingagi.

Umuhango wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 15 ukaba uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo isiganwa ku magare ryitiriwe inkura (Akagera Rhino Velo Race) ryabereye i Burasirazuba ku itariki 24 z’uku kwezi kwa Kanama 2019.

Icyo gikorwa cyo gusiganwa ku magare kiba buri mwaka, aho kiba kigamije gushishikariza abantu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, biciye muri Siporo.

Niyibizi Callixte wabaye uwa mbere mu bihembo yahawe hiyongereyeho n'umwambaro w'ikipe ya Arsenal
Niyibizi Callixte wabaye uwa mbere mu bihembo yahawe hiyongereyeho n’umwambaro w’ikipe ya Arsenal

Umuhango wo Kwita Izina, muri uyu mwaka uzitabirwa n’abantu bafite amazina akomeye bazaturuka hirya no hino ku isi barimo Umuhanzi Ne-Yo wo muri Amerika wamamaye mu njyana ya RnB.

Ni umuhango kandi uzitabirwa na Tony Adams wahoze akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, na Luis van Gaal wamamaye mu gutoza amakipe atandukanye akomeye.

Umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy na we yatumiwe muri uwo muhango, bikaba biteganyijwe ko n’umukobwa ukomoka mu Rwanda witwa Sherrie Silver wamamaye mu kwigisha abantu kubyina na we azaba ahari.

Mu bitabiriye gusiganwa ku igare, barindwi baje mu myanya ya mbere bahawe ibihembo bitandukanye birimo amagare, amatara akoresha urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba, telefoni zigezweho (smart phones), abandi bahabwa ibigega by’amazi.

Abantu 142 barimo ab’igitsina gabo n’ab’igitsina gore ni bo bitabiriye iryo siganwa ku magare, hakaba hari higanjemo abafite amagare asanzwe atamenyerewe mu marushanwwa yo gusiganwa ku magare.
Uwitwa Bihoyiki Callixte wabaye uwa mbere, ku bihembo yahawe hiyongereyeho n’umupira w’ikipe ya Arsenal wanditseho ‘Visit Rwanda’.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Ibidukikije, Ariella Kageruka, yashimiye abaturage b’i Kayonza kubera uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko Pariki y’Akagera.

Yagize ati “Uruhare rwanyu mu kubungabunga Pariki z’Igihugu rwatumye amafaranga yinjira aturuka mu bukerarugendo yiyongera. Namwe inyungu zibageraho kuko kimwe cya cumi cy’ayo mafaranga yinjira gikoreshwa mu gutera inkunga imishinga iteza imbere abatuye mu nkengero za Pariki.”

Ni muri urwo rwego RDB ku wa gatanu tariki 23 Kanama 2019 yatanze inka 729 zihabwa imiryango itishoboye ituye mu nkengero za pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Igikorwa cyo gushyikiriza imiryango izo nka cyabereye mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Abaturiye Pariki y'Ibirunga batishoboye borojwe inka mu rwego rwo gusangira ku byiza bituruka ku kubungabunga Pariki
Abaturiye Pariki y’Ibirunga batishoboye borojwe inka mu rwego rwo gusangira ku byiza bituruka ku kubungabunga Pariki
Abakobwa n'abagore na bo ni bamwe mu bitabiriye iri siganwa
Abakobwa n’abagore na bo ni bamwe mu bitabiriye iri siganwa
Abanyamahanga barimo abaje gusura Pariki y'Akagera na bo bari bemerewe kwitabira isiganwa
Abanyamahanga barimo abaje gusura Pariki y’Akagera na bo bari bemerewe kwitabira isiganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka