Kwita izina ingagi ku nshuro ya 9 bizaba mu mpera za Kamena

Umuhango ngaruka mwaka wo Kwita izina ingagi mu Rwanda, ukurura abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi, urateganywa kuba tariki 22/06/2013. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kigatangaza ko agashya k’uyu mwaka ari uko hazagaragazwa uruhare rw’abaturiye iyi pariki.

Uretse kuba ingagi ari kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadevize menshi, ubu bwoko buri kugenda bucyendera ku buryo mu karere ka Virunga u Rwanda rurimo hasigaye 480 gusa.

Niyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ko izo nyamaswa zikurura ibihumbi n’ibihumbi bya ba mukererugendo zitazima. Kuva mu myaka icyanda ishize u Rwanda rukora uyu muhango nk’ikimenyetso cyo kwerekana uburyo rurengera izi ngagi ziboneka hacye ku isi.

Abaturage baturiye iyi pariki bari mu b’ibanze bakwiye kwitabwaho kuko badafashijwe kwiteza imbere no kurwanya ubukene bashobora kuba intandaro y’irangira rya Pariki bakikije, nk’uko byemejwe na Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura uyu munsi, kuri uyu wa Mbere tariki 27/05/2013, Rwigamba yatangaje ko abaturiye pariki muri rusange basabwa kuyibungabunga ariko bagomba no kubona inyungu ku biyiturukamo.

Yagize ati: “Impamvu twahisemo insanganyamatsiko y’umuturage ni uko mu by’ukuri twumva ko kujya twibuka ko abaturage nabo babigiramo uruhare ariko nabo babona ibivamo.

Twavuga ko n’iyo itaba insanganyamatsiko ariko buri mwaka tugira umuhango wo gukorana n’abaturage, cyane cyane ko twumva ko bafite uruhare runini mu kubungabunga uretse n’ingagi ariko n’andi maparike dufite.”

Abaturage baturiye iyi pariki nabo bishimira uburyo bafashwa kwiteza imbere, cyane cyane ko abenshi bakoraga akazi ko gushimuta inyamaswa zibamo harimo n’ingagi. Bavuga ko amafaranga bahabwa abafasha kwiteza imbere, nk’uko nbyatangajwe n’umwe mu babahagarariye.

Umuhango w’uyu mwaka uzatangira kwizihizwa guhera tariki 19/06/2013, ahazakorwa urugendo ku bazaba bitabiriye uwo muhango, hazasurwa amashyirahamwe y’abahoze ari ba rushimusi, mbere y’uko umunsi nyirizina uba tariki 22.

RDB yaboneyeho no guhumuriza abagana iyi Pariki, nyuma y’uko hari hamaze igihe hari ubwoba ko inyeshyamba za FDLR zishobora kubangamira umutekano. RDB yatangaje ko ingabo z’igihugu zicunze umutekano kandi ko nta ntambara yigeze igera ku butaka bw’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka