Kwita Izina bizakorwa mu buryo budasanzwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe uyu muhango wari usanzwe uhuriza abantu benshi mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahaherereye izo ngagi zo mu Birunga.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 16 ukaba uteganyijwe kuba ku itariki 24 Nzeri 2020 ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi.

Kuri iyi nshuro abana 24 b’ingagi ni bo bazitwa amazina bakazayahabwa n’ababungabunga Pariki n’ibinyabuzima biyibamo barimo abaveterineri, abarinda Pariki, n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka