Kuva mu 2003 Abanyamerika babiri bamaze gusura ingagi zo mu Rwanda inshuro 75

Abanyamerika babiri, Joe Mc Donald n’umugore we Ann Mc Donald, baravuga ko kuva mu mwaka wa 2003 basura ingagi byibura inshuro ebyiri mu mwaka, ndetse ngo bakaba bifuza gukomeza kuzisura bakanarenza inshuro 100 dore ko ngo bishoboka cyane.

Nk’uko uyu muryango ubyitangariza ndetse na hoteli ibacumbikira iyo baje mu Rwanda, ngo ubu bageze ku nshuro ya 75, ibi kandi ngo babiterwa n’uko buri gihe uko baje mu Rwanda babona udushya batari barabonye ku ngagi.

Aba Banyamerika baheruka guhabwa igihembo cy’abantu basuye ingagi zo mu birunga inshuro nyinshi kandi mu gihe gito, ngo bamaze gusiga mu Rwanda miliyoni imwe y’amadolari, ahwanye n’amanyarwanda arenga miliyoni 660.

Joe Mc Donald w’imyaka 60 n’umufasha we Ann Mc Donald w’imyaka 56, bavuga ko uretse kuba baba banashaka gufata amafoto bifashisha muri sosiyete yabo ikora ku buzima bw’ingangi, ngo ni nabwo buryo bwabo mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu bakunda.

Bavuga ko muri Afurika nta kindi gihugu bakunda nk’u Rwanda, ibi kandi ngo bigaterwa n’uburyo bakirwa, haba ababacumbikira, ababatwara mu modoka cyangwa se na buri wese bahura.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 12, ubwo bashimirwaga na Mountain Gorilla View Lodge Hotel ibacumbikira buri gihe uko baje mu Rwanda, nk’abakiriya bayo b’imena, bambitswe imyambararo ya Kinyarwanda, bahabwa impano zirimo imitako ya Kinyarwanda nk’inkoni ingofero n’ibindi.

Aba banyamerika, bavuga ko mu rwego rwo gusangiza bene wabo ibyiza by’u Rwanda, buri gihe uko baje bazana n’abandi bantu batandatu, bakaba bavuga ko aba nabo bageraho bakigarura, kuko baba barakunze u Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka