Kuba ingagi zo mu Rwanda zajya muri Uganda ni ibintu bisanzwe – RDB

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe iterambere (RDB) ari na cyo gishinzwe kwita ku bikorwa by’ubukerarundo, yatangaje ko ingagi z’u Rwanda ziherutse gusuhukira muri Uganda ari ibintu bisanzwe.

U Rwanda rutangaje ibi nyuma y’uko itangazamakuru ryo muri Uganda ribisanishije na politiki kubera ibibazo by’ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro na KT Press, umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, yavuze ko uku gusuhuka gusanzwe kuko no mu myaka mike ishize byabaye.

Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rusanzwe ari rwo rufite umubare munini w’ingagi zituruka mu bihugu by’ibituranyi. Ari na yo mpamvu hashyizweho uburyo bwo gusangira amafaranga iyo bintu nk’ibi bibaye.

Iyi gahunda yitwa ‘The Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC)’ yashyizweho mu mwaka wa 2015, ikaba ihuza ibihugu bya Uganda, Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo ndetse n’u Rwanda.

Usibye kuba ireba ingagi, iyi gahunda igera kandi ku zindi nyamaswa zikunze kwimuka, zirimo intare, inguge, inkende, inzovu, ingwe, imvubu n’izindi.

Ubutumwa bwatangajwe na RDB buravuga ko ingagi zo mu misozi zisanzwe ziva mu gihugu kimwe zikajya mu kindi bitewe n’impamvu zitandukanye. Izo mpamvu zirimo iboneka cyangwa se ibura ry’ibiribwa mu gihe runaka, guhangana hagati y’amatsinda y’ingagi, zipfa ibiribwa ndetse no gushaka kororoka.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni imwe mu zinjiriza u Rwanda amafaranga menshi. Imibare itangazwa na RDB yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018, hagurishijwe impapuro zitanga uburenganzira bwo gusura ingagi (Permits) zigera ku 15, 132, zikaba zifite agaciro ka miliyoni 19,2 z’Amadolari; ni ukuvuga izamuka rigera kuri 25% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka