Kinsey Wolanski wigeze gukora agashya mu kibuga cy’umupira yagaragaye yasuye ingagi mu Birunga

Umukobwa wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo yirukaga yambaye ubusa muri sitade hari gukinwa umukino wa nyuma uhuza amakipe y’ibihangange i Burayi mu irushanwa rizwi nka UEFA Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham muri 2019, yatangaje ko yageze mu Rwanda asura ingagi zo mu Birunga.

Kinsey Wolanski w’imyaka 24 y’amavuko yerekanye amafoto ari kumwe n’ingagi zo mu birunga, andi amugaragaza ari kumwe n’abana umwe ndetse amuhetse.

Yashyize kuri Instagram ye amagambo asingiza ibyiza yasanze i Rwanda aho yagize ati “Ni inzozi nari mfite igihe kinini nibereye ku mipaka y’u Rwanda, Uganda na Kongo nirebera ingagi nziza. Mu myaka itanu ishize, ingagi zari zimerewe nabi ziri mu marembera, ariko ndashimira ibyakozwe n’abashinzwe kuzibungabunga kugira ngo tubashe kuzisura”.

Kinsey Wolanski ni umunyamerikakazi ufite inkomoko muri Amerika no mu Burusiya. Akina filime akaba yaramamaye ubwo yajyaga mu kibuga abakinnyi bari mu kibuga umupira ugahagarara gato polisi ikamwirukaho kugeza imufashe ikamukura mu kibuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kubayara dusuye

Tuyiringire yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka