Kayonza: Imbogo 42 zari hanze ya Parike y’Akagera zasubijwemo

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera ku bufatanye n’ubuyobozi bw’imirenge ihana imbibe n’iyo parike n’inzego z’umutekano, basubije muri Parike imbogo 42 zari zimaze igihe gisaga ukwezi ziba hanze ya Parike.

Ubwo imirimo yo kuzitira Parike yatangiraga, hari imbogo zasohotse hanze ya Parike zibura aho zinjirira kubera ko aho zabaga zasohokeye habaga hazitiwe. Nyinshi muri zo zabaga mu gishanga cya Kageyo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza.

Abaturage bo mu murenge wa Mwili bavuga ko nta gihombo izo mbogo zabateye muri icyo gihe zari zimaze ziri hanze ya Parike, kuko mu gishanga cya Kageyo nta myaka yari irimo.

Cyakora bavuga ko bahoraga bahangayikishijwe n’uko zishobora zabahutaza, dore ko hari igihe zigeze kujya zitera abaturage bamwe banahaburira ubuzima.

Kuri uyu wa Gatanu, izo mbogo 42 zasubijwe muri Parike hifashishijwe indege ya kajugujugu, ariko inzego z’umutekano zari ziryamiye amajanja kugira ngo zitagira abaturage zihutaza.

Abaturage bagiye kubona agahenge

Hashize imyaka itari mike abaturage b’imirenge ihana imbibe na Parike basaba ubuyobozi bwa Parike kuyizitira kugira ngo zidakomeza kubahutaza no kubangiriza imyaka.

Abo baturage bavuga inyamaswa za Parike y’Akagera zatumaga batabona umusaruro uhagije kuko zaboneraga imyaka ya bo, hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro ngo ukaba warangizwaga n’inyamaswa za Parike. Hari n’abaturage zagiye zikomeretsa, abandi bahaburira ubuzima.

N’ubwo batarishyurwa ibyo izo nyamaswa zagiye zangiza, bavuga ko bizeye ko bagiye kubona agahenge, “kuko bizeye ko izo nyamaswa zitazongera kubangiriza imyaka, nk’uko bamwe babidutangarije.

Hari ibirometero 110 byagombaga kuzitirwa ariko kugeza ubu hamaze 80 gusa. Gusa igice kitarazitirwa ngo ni igice kigizwe n’ibiyaga, icyo gice ngo kikazazitirwa n’umuferege uzakizenguruka mu rwego rwo gukumira ko imvub zo muri biyo biyaga zasohoka zikajya mu baturage.

Ubwo izo mbogo zamaraga gusubizwa muri Parike, bahise bayoborera amashanyarazi mu ruzitiro kugira ngo ajye akumira inyamaswa zishaka kujya hanze ya Parike.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka