Intumwa z’ibihugu bikora ku karere k’ibirunga ziri kuganira ku kubungabunga parike

Inzego zishinzwe kubungabunga parike mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa 05/12/2012 kugirango bungurane ibitekerezo ku buryo bakemura ibibazo bahura nabyo.

Nk’uko byasobanuwe na Therese Musabe, umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi mu kigo Greater Virunga Transbondery collaboration, ngo buri mezi atandatu barahura, bagasangira ibitekerezo, maze buri wese akigira ku wundi.

Ati: “Buri wese yerekana aho iwabo bageze mu kubungabunga ama parike, maze abandi bakaba babagira inama, nyuma hakaza gufatwa imyanzuro yagendewe kubyagaragajwe”.

Frederick Kizza asobanura ko uko parike zicunzwe muri Uganda.
Frederick Kizza asobanura ko uko parike zicunzwe muri Uganda.

Kimwe mu bibazo bikomereye ibihugu bitatu bikora kuri parike y’ibirunga, ngo ni icy’inyamaswa zisohoka muri parike zikajya konera abaturage. Gusa ngo ingamba zirimo kubaka urukuta no gucukura umuferege kugirango inyamaswa zidasohoka zigenda zifatwa kugirango hatagira urengana.

Frederick Kizza uyobora urwego rushinzwe kurinda parike ya Rwenzori muri Uganda, avuga ko igihugu cyabo kiri mu nzira nziza mu gukemura ikibazo cy’inyamaswa zangiriza abaturage, aho babasha gutera ibihingwa bitonwa n’inyamaswa.

Kuri ubu hari inyigo yakozwe, kugirango hagaragazwe ingaruka z’ingamba zifatwa kugirango inyamaswa zitabasha konera abaturage. Iyi nayo ngo bazayisuzumira muri iyi nama.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka