Intare zimaze kwikuba gatatu nyuma yo kugarurwa mu Kagera

Hagati y’1990 n’1994, Parike nkuru y’Akagera yaracecetse cyane. Nta mitontomo y’intare yongeye kuhumvikana. Birashoboka ko zari zarahumuriwe ikibi cyendaga kuzana icurabundi mu Rwanda.

Muri ibi bihe si abantu gusa bari mu kaga kuko n’inyamaswa harimo n’intare ntizari zorohewe n’ibyabereye ku butaka bwazo buherereye muri Parike nkuru y’Akagera mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ibi byose byabaye mu 1994, ubwo Jenoside yambere yatwaye ubuzima bwa benshi mu gihe gito mu mateka ya muntu yabaga. Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, yangiza byinshi harimo n’inyamaswa zo muri parike zitandukanye mu gihugu.

Umutontomo w’intare ni ryo jwi rirangurura kurusha ayandi yose mu mateka y’inyamaswa, kuko rishobora kumvikana mu birometero bigera ku munani uvuye aho intare iri.

Ibi kandi iyi nyamaswa ibikora bitayigoye bitewe n’uko ngo iyo igiye gutondoma, imiyoboro y’amajwi yayo ikora inzira imeze nka kare, bigatuma amajwi abasha kwihuta mu muyaga cyane kandi nta mbaraga cyangwa umwuka mwinshi ikoresheje. Ibi byemezwa n’ubushakashatsi.

Abahanga mu nyamaswa bavuga ko buri jwi ry’intare riba rifite ubutumwa rigamije gutanga. Hari ubwo zitontoma zishaka kubwira izinda ntare ko zihari, kandi ko zishinze imizi kandi zuzuye ubukaka n’ubudahangarwa kugirango zitaza kuyivogera ku butaka bwayo.

Nyamara mu Rwanda iyo mitontomo y’intare ntiyongeye kumvikana kuva mu myaka ya za 1990.

Kugirango intare zigaruke mu Rwanda, guverinoma yiyemeje inshinga zitoroshye zo kugarura inyamaswa zazimiye muri Parike y’Akagera harimo n’intare.

Mu 2010, sosiyete yitwa African Parks yo muri Afurika y’Epfo yita ku bijyanye no kwita ku bidukikije, yasinyanye amasezerano yo kwita kuri parike y’Akagera ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere. Kimwe mu byari bigamijwe, ni ugutuma iyi parike ibasha kuva ku rwego ruciriritse ikabashaka kuba parike yihagije kandi itanga ikizere cy’ejo hazaza.

Hari amakuru mashya ku mubare w’intare

Amakuru aheruka yatanzwe n’ikigo African Park n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, aravuga ko hari ukwiyongera cyane kw’intare muri parike y’Akagera. Iki kigo kivuga ko kuva zagarwa mu 2015, izi ntare zikubye gatatu.

Aragira ati “mu myaka ine gusa ishize, intare zirindwi zazanywe muri Parike y’Akagera mu Rwanda, nyuma y’imyaka 20 zarahacitse. Ubu, twishimiye kubasangiza amakuru avuga ko izi ntare zimaze kwikuba gatatu.”

African Park ivuga ko ibi byagezweho nk’umusaruro w’imyaka myinshi yo kwitegura, binyuze mu gufata ibyemezo ndetse no kubishyira mu bikorwa ari nako izi nyamaswa zikomeza kwitabwaho.

Umwaka umwe gusa nyuma yo kugarura izi nyamaswa, izi nyamaswa zari zamaze kwikuba kabiri, nyuma y’ivuka y’utubwana 11, mbere y’uko hazanwa izindi ntare z’ingabo ebyiri zivuye muri Afurika y’Epfomu 2017, kugirango umuryango w’intare zo mu Rwanda ukomeze kugira amaraso akomeye.

Mu kwa gatandatu uyu mwaka, Parike nkuru y’igihugu yakiriye izindi nyamaswa ari zo nkura z’umukara.

Izi nyamaswa ziri kugenda zikendera ku isi, zazanywe zikuwe mu nzu zororerwamo inyamaswa zitandukanye zo ku mugabane w’Uburayi.

Hamaze kwinjira arenga Miliyoni 2 z’Amadolari

Nyuma yo gushyiraho amategeko arengera ndetse akanabungabunga parike, ndetse no kugabanya cyane ibikorwa by aba rushimusi muri parike, amakuru aheruka aravuga ko isura nshya ya parike yakuruye ba mukerarugendo kurusha uko byigeze kugenda ikindi gihe, bituma hinjira agatubutse kurusha indi myaka yose yabanje.

Aya makuru avuga ko bamukerarugendo basura iyi parike biyongereye ku kigero kirenga 900%, kikaba ku bihumbi 200,000 by’amadolari byinjiye mu 2010, bikagera kuri miliyoni ebyiri z’amadolari zinjiye umwaka ushize wa 2018, bituma iyi parike ibasha kwihaza ku kigero cya 75%.

Aya mafaranga yavuye mu bakerarugendo 44,000 basuye iyi parike mu 2018, icyakabiri cyabo kikaba cyari kigizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda.
Kugirango barusheho gukurura ba mukerarugendo benshi, byabaye ngombwa ko hubaka ibikorwaremezo bigezweho.

Bimwe mu biheruka ni nka Rusizi Tented Lodge na Karenge Bush Camp.

Ruzizi Camp iherereye ahitegeye ikiyaga cya Ruzizi, ifite amahema icyenda meza cyane yakira ba mukerarugendo biyumvira akayaga kava mu kiyaga.

Aha hantu hakira abantu batarenga 20, ni ahantu heza kandi hiherereye, nk’uko bisobanurwa n’abagenzura iyi parike.

Ku rundi ruhande rwa Parike, hari Karenge Bush Camp, aho abantu bagenda bagatura by’igihe gito, hategurwa kabiri mu mwaka, hakamara amezi atarenga atatu. Iyo ibyayo birangiye, nta kimenyetso na kimwe gisigara cyakwerekana ko yigeze ihabera.

Aha hantu hatanga haba hari amahemba 6 ashobora kwakira abantu batarenga 12.

Parike y’akagera ishobora gusurwa ku manywa n’abanyarwanda ku madolari 7.5, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bishyura amadolari 35, mu gihe abanyamahanga basura u Rwanda bishyura amadolari 50.

Hejuru y’ayo mafaranga yishyurwa na ba mukerarugendo, imodoka ije muri parike yambaye purake z’inyarwanda yishyura amafaranga 10,000 mu gihe imodoka itwarira abantu hamwe y’inyarwanda yishyura 20,000 rfw. Hari kandi amafaranga yishyurwa n’izindi modoka zinjira muri parike zidaturuka mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Muri rusange, inyamaswa zo muri parike y’akagera zikomeje kwiyongera bitewe n’ingamba zafashwe kugirango ikomeje ibungabungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niyihe nyamaswa ikuriye izindimuri pariki yakagera

ndagijimana leonidac yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ruzizi Tented Lodge iri iruhande rw Ikiyaga cy’Ihema. Ntacyiyaga cyitwa Ruzizi cyibaho murwanda.

Ian yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka