Inkoni y’Umwamikazi mu Rwanda: Ku munsi wa kabiri yatambagijwe muri Pariki ya Nyandungu

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II iri mu Rwanda muri gahunda yo kuyitambagiza ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Iyi nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.

Nk’uko bisanzwe, mbere y’imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Umwamikazi w’u Bwongereza agenera ubutumwa ibihugu bizayitabira aho abucisha mu nkoni izenguruka ibyo bihugu byose ariko ubwo butumwa bugasohozwa mbere ho umunsi umwe ngo irushanwa ribe.

U Rwanda ni igihugu cya cumi iyi nkoni iri gutambagizwamo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza mu gihe izazenguruka ibihugu 72 mbere y’uko imikino ya Commonwealth izakinirwa i Birmingham mu mwaka utaha wa 2022 mu kwezi kwa karindwi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, iyi nkoni yatambagijwe muri Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu iherereye mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo madamu Munyangaju Aurore Mimosa,Uumuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi batandukanye.

Ku mugoroba w’uyu munsi, iyi nkoni yakomereje mu ishuri rya Lyceé de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu ahabereye umukino wa Basketball wo mu bwoko bwa Three on Three 3x3 (Abahungu) mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi.

Iyi mikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro 3 rwikurikiranya, ni ukuvug muri 2010, 2014 na 2018. Imikino itaha ya 2022 izabera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham aho biteganyijwe ko n’u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muvandimwe uramenye ntukagaye ibibera hano ku isi kuko byose nibyo Imana iba yarateguye kuko nuwo Mwami niyo imugena
Ibindi byo kwishima no kwishimisha bibera hano ku isi gusa ntahandi uzabibona,ubwo rero Uwo Imana izashoboza akabasha kubikora ntibizagucike kuko ntahandi uzajya ngo ubikore

peter yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ibintu bibera muli iyi si birasekeje.Wagirango “inkoni y’umwamikazi” ivuye ahandi hatari ku isi.Queen Elisabeth,ni umuntu nk’abandi.Asigaje imyaka mike cyane yo kubaho,agapfa akajya mu gitaka,akibagirana.Abantu aho gushaka imana nkuko ibidusaba,usanga bibera mu by’isi gusa.Tujye dushaka Imana tukiriho,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze.

musema yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ibintu bibera muli iyi si birasekeje.Wagirango “inkoni y’umwamikazi” ivuye ahandi hatari ku isi.Queen Elisabeth,ni umuntu nk’abandi.Asigaje imyaka mike cyane yo kubaho,agapfa akajya mu gitaka,akibagirana.Abantu aho gushaka imana nkuko ibidusaba,usanga bibera mu by’isi gusa.Tujye dushaka Imana tukiriho,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze.

musema yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka