Ingagi zari mu marembera zirimo kwiyongera aho zimaze kuba 1063

Ingagi zo mu misozi zari zigeramiwe aho ziri mu binyabizima byari birimo gucika ku isi. Icyakora muri iyi minsi imibare iragaragaza ko zirimo kwiyongera mu buryo bushimishije.

Raporo nshya y’umuryango ugamije guteza imbere ibyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu gace k’ibirunga (Greater Virunga Transboundary Collaboration) igaragaza ko ingagi zo mu misozi ziyongereye ziba 1063.

Iyo raporo igaragaza ko ingagi zo mu misozi ya Bwindi muri Uganda no muri Pariki ya Sarambwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziyongereye, aho zavuye kuri 400 zikagera kuri 459.

Mu Rwanda, ingagi zavuye kuri 480 mu mwaka ushize, zikaba zimaze kuba 604, zose hamwe, ni ukuvuga izo mu Rwanda, Uganda na Congo zikaba zimaze kuba 1063.

Ubushakashatsi ku bwiyongere bw’ingagi bwakozwe ku nkunga y’ikigega Dian Fossey Fund, cyita ku bikorwa byo kurengera ingagi ziherereye muri ako karere gahuza ibihugu bitatu. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019.

Dr. Tara Stoinski, umuyobozi mu kigega cyitiriwe Dian Fossey yavuze ko iyo mibare ari ikimenyetso cyiza cy’umusaruro wavuye mu ngufu zakoreshejwe mu gukurikirana izo ngagi no kuzitaho.

Avuga kandi ko kwiyongera kw’ingagi byagezweho bitewe n’uko ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo byashyize ingufu mu kubungabunga ingagi.

Yagize ati “Ingagi zo mu birunga ziri mu binyabuzima byitaweho cyane ku isi. Uyu munsi turishimira umusaruro wavuye mu ngufu zashyizwe mu kuzibungabunga mu gihe zendaga gucika ku isi. Ni akazi kagoranye, ariko twishimira ko twabigezeho.”

Mu mwaka ushize, Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu (RDB) rwongereye ubuso bwa Pariki y’Ibirunga ari nayo ingagi zibamo, iva kuri Hegitari 16,000 igera kuri Hegitari 16,027 mu rwego rwo kurushaho kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima biri muri iyo Pariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka