Ingagi nise izina nayitayeho, nyishyurira Minerivali none ubu ni yo Mutware w’umuryango - Perezida Kagame

Mu muhango wo ku wa 06 Nzeri 2019 wo Kwita Izina ingagi 25 ziherutse kuvuka, Perezida Paul Kagame yeretse abari bitabiriye uwo muhango inyungu ziri mu kwita kuri Pariki y’Ibirunga n’ingagi ziyituyemo.

Muri iryo jambo, yatanze urugero ku ngagi yise izina mu myaka 15 ishize aho yakomeje gukurikirana imibereho yayo, ayiha ibikenerwa byose none ikaba igeze ku rwego rwo kuba umutware w’umuryango.

Nk’uko yabivuze, ingagi ebyiri yise amazina zari zavutse ari impanga, zose azitaho mu buryo bushoboka bwose zibasha gukura neza.

Yagize ati “Mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya mbere, wari umunsi ukomeye.

Nagize umwanya wo kwita izina abana b’ingagi, ni mu myaka 15 ishize. Ntabwo yari ingagi imwe, ahubwo zari zaravutse ari impanga. Ntabwo nazibereye umubyeyi gito, nazitayeho nishyura amafaranga y’ishuri, nkora n’uburyo bushoboka nkajya mvugana na zo, burya muri aka gace dufite internet yihuta”.

Akomeza agira ati “Umwe muri abo bana, yabaye ingirakamaro mu muryango. Ubu ni we mutware w’umuryango, ni Silverback. Yitwa Byishimo. Uwo mutware arishimye”.

Iyi ni yo ngagi yitwa Byishimo. Yahawe izina na Perezida Kagame muri 2005. Yavutse muri 2004, ivukana n'impanga yayo yitwa Impano (Ifoto: Pinterest)
Iyi ni yo ngagi yitwa Byishimo. Yahawe izina na Perezida Kagame muri 2005. Yavutse muri 2004, ivukana n’impanga yayo yitwa Impano (Ifoto: Pinterest)

Perezida Paul Kagame, yashimye ubwitange bw’abaturiye Pariki y’Ibirunga aho yemeza ko intambwe ubukerarugendo bumaze kugeraho mu Rwanda nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bwa RDB, ko itari kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage aho ingagi zihishimira ndetse na ba mukerarugendo bakaba baranyuzwe no gusura iyo Pariki.

Perezida Paul Kagame, yasabye abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu gufata neza ingagi, kugira ngo zikomeze kubyazwa ibikomeza guteza imbere igihugu.

Ati “Niturushaho gufatanya no kwifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi n’inyungu ku gihugu, ariko no kuri mwebwe ubwanyu, mu miryango ituye hafi hano muturanye na Pariki y’Ibirunga”.

Yashimiye n’abakozi ba RDB n’ubuyobozi bwayo bukurikirana iyo Pariki umunsi ku wundi, avuga ko ibyinshi byiza biri imbere.

Ati “Ibyo byiza tubisatire turushaho gukora neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka