Ingagi nise izina nayitayeho, nyishyurira Minerivali none ubu ni yo Mutware w’umuryango - Perezida Kagame
Mu muhango wo ku wa 06 Nzeri 2019 wo Kwita Izina ingagi 25 ziherutse kuvuka, Perezida Paul Kagame yeretse abari bitabiriye uwo muhango inyungu ziri mu kwita kuri Pariki y’Ibirunga n’ingagi ziyituyemo.

Muri iryo jambo, yatanze urugero ku ngagi yise izina mu myaka 15 ishize aho yakomeje gukurikirana imibereho yayo, ayiha ibikenerwa byose none ikaba igeze ku rwego rwo kuba umutware w’umuryango.
Nk’uko yabivuze, ingagi ebyiri yise amazina zari zavutse ari impanga, zose azitaho mu buryo bushoboka bwose zibasha gukura neza.
Yagize ati “Mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya mbere, wari umunsi ukomeye.
Nagize umwanya wo kwita izina abana b’ingagi, ni mu myaka 15 ishize. Ntabwo yari ingagi imwe, ahubwo zari zaravutse ari impanga. Ntabwo nazibereye umubyeyi gito, nazitayeho nishyura amafaranga y’ishuri, nkora n’uburyo bushoboka nkajya mvugana na zo, burya muri aka gace dufite internet yihuta”.
Akomeza agira ati “Umwe muri abo bana, yabaye ingirakamaro mu muryango. Ubu ni we mutware w’umuryango, ni Silverback. Yitwa Byishimo. Uwo mutware arishimye”.

Perezida Paul Kagame, yashimye ubwitange bw’abaturiye Pariki y’Ibirunga aho yemeza ko intambwe ubukerarugendo bumaze kugeraho mu Rwanda nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bwa RDB, ko itari kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage aho ingagi zihishimira ndetse na ba mukerarugendo bakaba baranyuzwe no gusura iyo Pariki.
Perezida Paul Kagame, yasabye abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu gufata neza ingagi, kugira ngo zikomeze kubyazwa ibikomeza guteza imbere igihugu.
Ati “Niturushaho gufatanya no kwifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi n’inyungu ku gihugu, ariko no kuri mwebwe ubwanyu, mu miryango ituye hafi hano muturanye na Pariki y’Ibirunga”.
Yashimiye n’abakozi ba RDB n’ubuyobozi bwayo bukurikirana iyo Pariki umunsi ku wundi, avuga ko ibyinshi byiza biri imbere.
Ati “Ibyo byiza tubisatire turushaho gukora neza”.
Inkuru zijyanye na: Kwita izina
- Perezida Kagame yaryohewe n’umuziki mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Abakobwa b’i Kigali bemeje Ne-Yo mu gitaramo cyo #KwitaIzina
- Reba imibyinire idasanzwe ya Sherrie Silver mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Reba uko umuhango wo #KwitaIzina19 abana b’ingagi 25 wagenze (amafoto+Video)
- Umusore wahanze umuhanda w’ibirometero birindwi yishimiye guhura na Perezida Kagame (Video)
- Ijambo rya Perezida Kagame ryanyuze abaturage, biha intego yo kurushaho kubungabunga Pariki
- Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza
- Abaturiye Pariki y’Ibirunga baravuga imyato ingagi
- Dore bamwe mu byamamare baje Kwita Izina mu myaka 3 ishize
- Umuhanzi Ne-Yo uzasusurutsa igitaramo cyo #KwitaIzina19 ni muntu ki?
- Louis Van Gaal yageze mu Rwanda, aje muri ‘Kwita Izina’
- Mu gitaramo cyo #KwitaIzina19 hashyizwemo abandi bahanzi
Ohereza igitekerezo
|