Imirimo yo kubaka ikigo cyitiriwe Ellen DeGeneres yatangiye mu Kinigi

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiravuga ko imirimo yo gutangira ibikorwa by’ikigo kizitirirwa Ellen DeGeneres, ikigo kizakorera mu mushinga Dian Fossey Gorilla Fund yatangiye mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo
Abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo

Uyu mushinga uhagaze miliyoni z’amadolari, uzaba ugizwe n’ikigo kigishirizwamo siyansi, ku buso bwa hegitari eshanu mu murenge wa Kinigi, iwabo w’ingagi zo mu birunga.

Ibi bikaba bigamije gushyingikira intego y’ikigo Dian Fossey Gorilla Fund International, yo guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’uburezi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko imirimo y’ubwubatsi izafata imyaka ibiri, ikazaha akazi abarenga 1500; miliyoni ebyiri z’amadolari akazaba ariyo azishyurwa abakozi bo muri kariya gace. RDB ivuga kandi ko biteganyijwe ko andi mafaranga agera kuri miliyoni abyiri n’igice z’amadolari azatangwa ku bikoresho bizifashishwa muri buriya bwubatsi biboneka muri kariya gace.

Belise Kaliza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yagize riti “Kuba intego zacu zizagerwaho birerekanwa n’uko umubare w’ingagi zo mu birunga wiyongereye ari nako umubare wa ba mukerarugendo bazisura nawo wiyongera”.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2016 ryerekanye ko ingagi zo mu birunga ziyongereye ku kigero cya 26%, kuko zavuye ku ngagi 408 zikagera ku ngagi 604 mu myaka itanu gusa. Mu 2017 Pariki Natiyonali y’Ibirunga yakiriye abashyitsi barenga ibihumbi 35, bakaba barinjirije urwego rw’ubukerarugendo miliyoni 16.75 z’amadolari y’Amerika.

Kaliza yagize ati “Ingagi ndetse n’ubukerarugendo ntabwo byinjirije gusa abafite za hoteli ndetse n’abatwara ba mukerarugendo cyangwa se ababayobora ahubwo ni ubukungu bw’igihugu muri rusange. Bwagiye uruhare mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda baturiye parike y’ibirunga”.

Kaliza yabwiye KT Press kandi ko iri shuri atari ikimenyetso cyerekana inzira nziza igihugu kirimo mu bukerarugendo gusa, ahubwo ko ari n’igihugu gihagaze neza mu bijyanye n’aho abashoramari bagana.

Ati “Umwaka ushize u Rwanda rwinjiye miliyari ebyiri z’amadolari aturutse mu ishoramari. Ibi ntabwo bitunguranye. Ikindi kandi turi igihugu cya 11 gitekanye ku isi yose, ndetse n’igihugu cya 29 cyorohereza abashaka gushora imari ku isi yose, tukaba turi igihugu cyonyine gifite ubukungu buri hasi ku isi kiri muri 50 byambere”.

Kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gusangiza umusaruro uva ku bukerarugendo abaturiye za parike, aho 10% by’umusaruro wa za parike bishorwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye za parike. Hari imishinga 647 ireba iterambere ry’umuturage ikomeje gukora, ikaba ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amadolari.

Muri iyi gahunda, abantu babonye amazu yo guturamo, amashuri, ibigo nderabuzima ndetse n’amazi meza mu tururere tune dukikije pariki y’ibirunga.

Ellen DeGeneres, ni umunyamerika uzwi cyane kuri za televiziyo, akaba yaratangaje iby’uyu mushinga we mu nkengero za pariki y’ibirunga ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi 2018, maze mukwezi gukurikiyeho Perezida Kagame avuga ko iki gitekerezo gihawe ikaze.

Yavuze ko yishimira uburyo ingagi ziyongereye cyane mu myaka umunani gusa ishize.

Abicishije ku rukuta rwa twitter, Perezida Kagame yagize ati “Biduteye imbaraga kubona uburyo ingagi zo mu birunga ziyongereye ku kigero cya 25% mu myaka umunani ishize. Kwita ku bidukikije bigomba gukomeza. Ndashima @TheEllenshow&Portia kuza mu Rwanda ngo dufatanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka