Imirambo ibiri y’inzovu yabonetse mu kiyaga cya Rwanyakizinga

Imirambo ibiri y’inzovu yatahuwe mu mazi y’ikiyaga cya Rwanyakizinga ireremba hejuru y’amazi tariki 04/01/2012. Abayobozi bashinzwe kurinda parike y’Akagera ntibaramenya icyateye urupfu z’izi nzovu.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), gifite gukurikiranira hafi parike y’Akagera mu nshingano za cyo, cyamaze kohereza muri iyi parike ikipe y’abaganga bashinzwe ubuzima bw’inyamaswa kugira ngo basuzume icyateye urupfu rw’izo nzovu.

Ubuyobozi bwa parike y’Akagera burakeka ko izi nzovu zaba zarapfuye tariki 31/12/2011, ariko bakavuga ko batabizi neza kuko amakuru nya yo azatangwa n’abo baganga b’inzobere boherejwe na RDB.

Kuba Parike y’Akagera itarazitirwa biracyateye impungenge haba ku baturage baturanye na parike ndetse no ku nyamaswa za parike ubwazo. Mu ijoro rya tariki 04 rishyira iya 05/01/2012 inzovu zatorotse parike zirara mu rutoki rw’uwitwa Shingiro Innocent wo mu murenge wa Ndego zirarwona.

Kugeza ubu nta buryo bwo gutanga indishyi ku bonewe n’inyamaswa za parike buraboneka kubera ko ikigega kigomba kuzajya gitanga indishyi ku bangirijwe ibyabo kitaremezwa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe. Hafashwe gahunda ko buri wese wonewe n’inyamaswa za parike abarurirwa ibyo yonewe n’ubuyobozi bwa parike ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, agasabwa gutegereza igihe icyo kigega kizashyirirwaho.

Uwakomerekejwe n’inyamaswa ya parike we avuzwa na RDB kugeza akize, mu gihe uwishwe n’inyamaswa ya parike umuryango we uhabwa amafaranga ibihumbi 200 yo gufasha umuryango we kumushyingura, yaba yaguye mu bitaro RDB ikaba ari yo yishingira n’amafaranga yose y’ibitaro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka