Ikigo cyitwa ‘IMIZI’ kigiye gucunga Pariki ya Gishwati-Mukura mu myaka 25

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwahaye uburenganzira ikigo cyitwa ‘Imizi Ecotourism Development Ltd’ bwo gucunga no guteza imbere pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura mu gihe cy’imyaka 25.

Pariki y'Igihugu ya Gishwati Mukura ibaye iya kane igiye kwitabwaho mu buryo bw'umwihariko
Pariki y’Igihugu ya Gishwati Mukura ibaye iya kane igiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko

Ayo masezerano avuga ko ikigo IMIZI kigomba gutunganya neza iyo pariki ku buryo haba ahantu hakurura ba mukerarugendo benshi. Mu byo icyo kigo kigomba kwitaho harimo inguge n’izindi nyamaswa zisa n’umuntu.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na rwo ruzita ku bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kwita ku bidukikije, kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, guteza imbere ubumenyi, kunoza imikoranire n’amakoperative y’abaturiye pariki, gukemura amakimbirane yaramuka avutse hagatii y’abantu n’inyamaswa, gukora ubushakashatsi no gukora igenzura.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Umuyobozi Mukuru wa RDB Wungirije ushinzwe ibikorwa, Emmanuel Hategeka, yagize ati “Turizera ko uyu mushinga mushya wa Pariki y’Igihugu ya Gishwati – Mukura uzashyira u Rwanda ku yindi ntera mu bijyanye n’ubukerarugendo. Turizera kandi ko uzazana ba mukerarugendo benshi mu Rwanda.”

Pariki y’Igihugu ya Gishwati - Mukura ije ari iya kane ikaba iherereye mu turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Yiyongereye ku zindi eshatu ari zo iy’Ibirunga ibonekamo ingagi z’imusozi zisigaye hake ku isi, Pariki ya Nyungwe ndetse na Pariki y’Akagera ibonekamo inyamaswa eshanu z’ubukombe (Big Five) ari zo Intare, inzovu, urusamagwe, imbogo n’inkura.

RDB ivuga ko abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura bazagerwaho n’inyungu iyo pariki izinjiza nk’uko bikorwa ku baturiye izindi Pariki, aho bagezwaho ibikorwa by’iterambere nk’amazi, amashuri, amavuriro, bamwe ndetse bagahabwamo n’akazi.

RDB kandi ivuga ko umutekano mu Rwanda ari wose ku buryo abashaka kuhatemberera nta mpungenge z’umutekano wabo bakwiye kugira.
U Rwanda ruza ku isonga mu karere mu kugira umutekano, rukaza ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka