Igikomangoma Charles na Didier Drogba mu bazita izina abana b’Ingagi

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB rwatangaje bamwe mu banyacyubahiro bazitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 20.

Muri aba banyacyubahiro harimo Umunya-Côte d’Ivoire wamamaye mu mupira w’amaguru, Didier Drogba n’Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza. Aba bari ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022.

Umuhango wo Kwita Izina waherukaga guhuriramo abantu benshi muri 2019
Umuhango wo Kwita Izina waherukaga guhuriramo abantu benshi muri 2019

Igikomangoma cy’u Bwongereza, akaba umuyobozi ukomeye ku rwego rw’isi , akaba akora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse akaba yarabaye indashyikirwa mu kwita ku bidukikije azita izina mu muhango wo kwita abana b’ingangi amazina uzabera mu Rwanda. Icyakora we azabikora adahari, ahubwo azifashisha ikoranabuhanga, nk’uko RDB yabitangaje.

Umuhango wo kwita abana b’ingangi bavutse amazina uba buri mwaka mu Rwanda kuri iyi nshuro urakorwa n’abantu batandukanye bakomeye ku rwego rw’isi , abakora ibikorwa by’ubugiraneza , indashyikirwa mu kubungabunga bidukikije , ibyamamare muri siporo , muri muzika ndetse n’abamurika imideli.

Uyu mwaka ni ku nshuro ya 18 hizihijwe umunsi mukuru mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije akaba ndetse ari bwo bwa mbere habaye ibirori mu buryo bw’imbonkubone kuva mu 2019 ubwo icyorezo cya COVID -19 cyageraga mu Rwanda.

Ibi birori birabera mu Kinigi muri Pariki y’Ibirunga , aho abazita amazina abana b’ingagi bazifatanya n’abaturage baturiye pariki y’ibirunga , imiryango y’ingagi zo mu birunga , abashinzwe kwita ku ngagi , abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo , abashakashatsi ndetse n’inshuti ziturutse mu mpande zitandukanye z’isi bitabiriye ibyo birori byo kubungabunga ibidukikije.

Uyu muhango uzitirwamo amazina abana b’ingagi zo mu birunga 20 bavutse mu mezi 12 ashize ndetse n’umuryango umwe mushya wavutse kuva aho uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse utangiye mu 2005.

Kugeza ubu abana b’ingagi 354 ni bo bamaze guhabwa amazina. Uyu munsi u Rwanda rufite kimwe cya gatatu (1/3) cy’ingagi zo mu Birunga zisigaye ku isi kandi umubare wazo ugenda wiyongera mu buryo bushimishije .

Abana b’ingagi makumyabiri (20) bazitwa amazina ni abo mu miryango ya Noheli , Musilikali, Ntambara , Mutobo , Igisha, Susa, Kureba , Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro n’uwa Hirwa.

Abazita abana b’ingagi amazina muri uyu mwaka wa 2022 barimo:

 Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles,

 Uzo Aduba: umukinnyi w’amafilime,

 Dr Evan Antin: umuganga w’amatungo akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo,

 Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service,

 Dr Cindy Descalzi Pereira: Umugiraneza ndetse akaba ari Rwiyemezamirimo.

 Didier Drogba: umukinnyi w’umunyabigwi,

 Itzhak Fisher: Umwe mu bayobozi bakuru muri RDB,

 Laurene Powell Jobs washinze akanaba perezida wa Emerson Collective,

 Dr Frank I. Luntz washinze akanaba na perezida wa Luntz Global

 Sterwart Maginnis: Umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije,

 Thomas Milz: Umuyobozi mukuru ushinzwe igura n’ugurisha muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa,

 Salima Mukansanga: Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru,

 Louise Mushikiwabo: Umunyamabanga w’umuryango mpuzamahanga uhurije hamwe ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF),

 Youssou N’Dour : Umuhanzi,

 Naomi Schiff: Icyamamare mu masiganwa yo gutwara imodoka akaba ari n’umunyamakuru,
 Kaddu Sebunya: Umuyobozi mukuru w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima,

 Gilberto Silva: Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye ikipe ya Arsenal,

 Sauti Sol : Itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya,

 Juan Pablo Sorin: Umunyabigwi mu mu mupira wa maguru wakiniye ikipe Paris Saint –Germain,

 Moses Turahirwa: Umunyamideli ufite inzu ikora imideli yitwa Moshions,

 Sir Ian Clark Wood , KT , GBE- Umuyobozi wa The Wood Foundation

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) avuga ko umuhango wo Kwita Izina w’uyu mwaka ari umwanya mwiza wo kwishimira kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo.

Ati "Nyuma y’imyaka ibiri tudakora uyu muhango imbonankubone,
twishimiye kugaruka mu Kinigi, mu Ntara y’Amajyaruguru y’ u Rwanda, ahegereye intaho y’ibi biremwa bitangaje.

Avuga ko ibikorwa muri uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi ari ingirakamaro cyane mu kubungabunga ingagi.

Ati " ku bw’imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije,
tworohereje abasura ingagi gutembera muri Pariki kandi twongera ubufasha bugenerwa abayituriye binyuze muri gahunda yo gusaranganya ibyo igihugu kinjiza, bikomoka ku bukerarugendo".

Clare Akamazi avuga ko Abanyarwanda bishimiye kandi igaruka ry’ubukerarugendo mu Rwanda, nyuma yo gusohoka mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Ati "Ikituraje ishinga ni ukugumya tukarengera umurage karemano wacu, dusangiza isi yose ibikorwa bishimangira urusobe rw’ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, ari na ko Abanyarwanda bungukira mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka