Icyamamare Lewis Hamilton yasuye u Rwanda avuga ko ruzamuhora ku mutima

Lewis Hamilton ukomoka mu Bwongereza akaba azwi cyane mu mukino wo gusiganwa atwara imodoka nto (Formula 1), yasuye u Rwanda asura n’ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu rwego rw’urugendo arimo akorera muri Afurika.

Lewis Hamilton n'umwe mu bayobora ba mukerarugendo bifotoje muri ubu buryo bwo kwigana ibyo ingagi zikunda gukora zikomanga mu gatuza
Lewis Hamilton n’umwe mu bayobora ba mukerarugendo bifotoje muri ubu buryo bwo kwigana ibyo ingagi zikunda gukora zikomanga mu gatuza

Lewis Hamilton umaze kwegukana Shampiyona ya ‘Fomula 1’ inshuro zirindwi, yamaze iminsi ine mu Rwanda, muri iyo minsi akaba yarasuye Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, asura ingagi mu Birunga, ndetse anitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco n’imibereho myiza mu Karere ka Musanze, ibyo bikaba byaratumye ngo yumva akunze u Rwanda cyane.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Hamilton yagaragaje uko yashimishijwe n’urugendo yakoreye mu Rwanda ndetse n’ibihe yahagiriye yumva atazibagirwa mu buzima bwe.

Yagize ati “Rwanda ufite ubyiza bikurura abantu ku buryo butangaje. Imbaraga, umuco ni ibintu ntazibagirwa. Kubona ingagi bwa mbere ziri mu cyanya cyazo cy’umwimerere, ni kimwe mu bihe byiza nagize mu buzima bwanjye. Kuzamuka imisozi n’ikirunga byari byiza cyane bihebuje…, nakunze abana beza nahuye nabo mu nzira.Rwanda ufite umutima wanjye.”

Hamilton w’imyaka 37 y’amavuko arimo arasura ibihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika. U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri yasuye, avuye muri Namibia. Mu Rwanda, akaba yarashimiye cyane ababungabunga kandi bakita ku buzima bw’ingagi.

Ati “Ahantu ha kabiri nasuye ni u Rwanda, aho twazamutse ikirunga tujya kureba ingagi mu cyanya cyazo. Byaruhuraga mu mutwe. Zari zituje kandi ari nziza, kwegerana na zo ni ikintu ntazibagirwa. Ndashimira cyane abashinzwe kubungabunga ibinyabuzima (conservationists) batwitayeho, ndetse bakora n’umurimo mwiza wo kurinda umutekano w’ibyo biremwa byiza, kandi warakoze Rwanda.”

Lewis Hamilton ni umuhanga mu isiganwa rya bene utu tumodoka (Formula 1)
Lewis Hamilton ni umuhanga mu isiganwa rya bene utu tumodoka (Formula 1)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka