Ibiciro byo gusura ingagi byamanutse

Nyuma y’aho urwego rw’ubukerarugendo ruhawe uburenganzira bwo kuba rwakomeza imirimo yarwo yari yarahagaze kubera Covid-19, Urwego rw’igihugu rushinzwe kuwihutisha iterambere (RDB) ruratangaza ko ibiciro byo gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga byagabanyijwe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo yafatiwemo icyemezo cyo gusubukura ubukerarugendo ndetse n’ibindi byemezo bitandukanye byo gufasha igihugu gusubira mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yagiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko abifuza gusura ibyiza by’igihugu bagabanyirijwe ibiciro, atanga urugero ku ngagi.

Yagize ati “Mu rwego rwo gufasha abanyagihugu ngo babashe gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu, twagabanyije ibiciro cyane ahantu hamwe na hamwe. Urugero nko gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga, igiciro ubusanzwe cyari Amadolari ya Amerika 1.500 haba ku Munyarwanda cyangwa Umunyamahanga”.

“Ariko ubu Umunyarwanda uzashaka gusura ingangi kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza uyu mwaka azajya yishyura Amadolari 200 gusa, umunyamahanga ufite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda azishyura Amadolari 500. Icyakora abazaturuka hanze bo bazakomeza bishyure Amadolari 1,500”.

Uretse iryo gabanywa ry’igiciro ku muntu umwe, Niyonkuru yavuze kandi ko nk’abantu bazishyira hamwe bakajya gusura ahantu runaka nabwo bazagabanyirizwa.

Ati “Ikindi niba ari nk’umuryango (umugabo, umugore n’abana) wenda bagiye gusura ingagi bazagabanyirizwaho 15%, naho nk’ikigo kizatwara abakozi bagera kuri 30 kizagabanyirizwaho 10%. Abikorera na bo nk’abafiteli, barimo gutegura uko bazagabanyiriza ibiciro abazabagana”.

Yakomeje asobanura ku bazaza baturutse hanze, uburyo bazazamo n’uko bazakirwa kuko imipaka kugeza ubu igifunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Abashyitsi tuzakira ni abazaza n’indege zihariye, zaba izabo cyangwa izo bazakodesha bakaza. Abashaka kuza bazajya basabwa kwipisha Covid-19 iwabo nibura amasaha 72 mbere y’uko baza, ibisubizo bikagomba kugaragaza ko batanduye icyo cyorezo, banagera mu gihugu nabwo bagapimwa bakanamara amasaha 48 mbere yo kujya aho bashaka gusura”.

Ayo masaha 48 yo gutegereza bari ahantu habugenewe, ngo ni ayo kugira ngo ibisubizo byabo biboneke, kuko nta wakwemererwa gusura aho ashaka asanganywe Covid-19.

Urwego rw’ubukerarugendo mu mwaka ushize wa 2019 rwinjirije igihugu miliyoni 498 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe guhera muri Werurwe kugeza uyu mwaka kugeza ubu nta na rimwe rwinjije kubera Covid-19, Abanyarwanda bagasabwa kwitabira kongera gusura ibyiza nyaburanga bityo rwongere rwinjize amafaranga n’ubukungu bw’igihugu buzamuke.

Niyonkuru yibutsa kandi abashaka gusura ibyiza nyaburanga ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu itangazo RDB yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Kamena 2020, yagaragaje ko mu bagabanyirijwe cyane ibiciro byo gusura ingagi, harimo n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) baba mu Rwanda, aho na bo bazajya bishyura Amadolari 200 gusa.

Ikindi ngo mu rwego rwo korohereza abashaka gusura ibyiza nyaburanga, i Remera mu Mujyi wa Kigali kuri Stade nto (Petit Stade) hashyizwe santere y’abigenga yo gupima Covid-19, ariko ikazajya yakira gusa abahawe gahunda. Ahandi hazapimirwa icyo cyorezo hanze ya Kigali ngo hazashyirwaho bitewe n’ubwiyongere bw’ababyifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugize neza kumanura ibiciro. Ingagi twari tuzi ko zizasurwa n’abanyamahanga kuko umunyarwanda ntibyari byoroshye kwishyura ariya mafaranga.

BTS yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka