Ibiciro byo gusura ingagi bizahinduka mukwa gatandatu

Kuva muri Kamena uyu mwaka, ibiciro byo gusura ingagi biziyongeraho 50% ku banyamahanga ndetse no ku Banyarwanda.

Itangazo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyashyize ahagaragara uyu munsi tariki 26/01/2012 rivuga ko guhera tariki 01/06/2012, umunyamahanga udafite ibyangombwa byo kuba mu Rwanda azajya atanga amadorali y’Amerika 750; umunyamahanga ufite ibyangombwa byo kuba mu Rwanda azajya atanga amadorali y’Amerika 375 n’aho umunyarwanda atange amafaranga ibihumbi 30.

Umuyobozi mukuru wa RDB, John Gara, yavuze ko kongera ibiciro bije mu gihe ingagi zirimo kwiyongera kandi hakaba hari n’abantu benshi bakomeje kwitabira kuzisura. Yagize ati “ibi bishatse kuvuga ko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubungabunge aho ziba kandi tunabungabunge ubwoko bw’ingagi butaboneka ahandi”.

John Gara yakomeje asobanura ko gufata neza ingagi byatanze umusaruro ufatika kuko hari umuryango w’ingagi ushobora gusurwa n’abantu umunani ku munsi. Uyu mubare wikubye kabiri ugereranyije no mu myaka itanu ishize.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rica Rwigamba, yasobanuye ko ibiciro bishya bitareba abaguze amatike azakoreshwa guhera tariki 01/06/2012 bakaba bararangije kuyishyura burundu.

Abaguze amatike ariko bakaba batari bayishyura burundu (full payment) barasabwa kurangiza kuyishyura bitarenze tariki 15/03/1012 niba badashaka kuzishyura ibiciro bishya.

Rwigamba yavuze kandi ko hatangijwe serivisi y’abanyacyubahiro (VIP package) aho abakerarugendo bashobora gusura umuryango w’ingagi bonyine ndetse bakanahabwa izindi serivise uko bashaka bakishyura amadorali y’Amerika ibihumbi 10.

Mbere y’uko ibiciro bihinduka, umunyamahanga utaba mu Rwanda yatangaga amadorali y’Amerika 500, umunyamahanga ufite ibyangombwa byo kuba mu Rwanda yatangaga amadorali 250 naho Umunyarwanda agatanga amafaranga ibihumbi 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kosora lead...mwanditse ibiciro biyongeraho kandi ari biziyongeraho... kosora igika cya 2, mwanditse umutobozi wa RDB kandi ari umuyobozi...

Thanks

idriss Gasana BYIRINGIRO yanditse ku itariki ya: 26-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka