Hatangijwe imurikabikorwa mu kurinda ibidukikije ribanziriza Kwita Izina
Umuhango wo Kwita Izina ingagi wabimburiwe n’imurikagurisha ry’iminsi ibiri mu bugeni n’ubukorikori rizafasha kumurika ibikorwa n’udushya mu kurinda ibidukikije; nk’uko bitangazwa na Rica Rwigamba ukiye ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya mbere ni agashya mu bijyanye na gahunda yo Kwita Izina kuko hamuritswe ibikorwa bijyanye no kurinda ibidukikije;p nk’uko byatangajwe na Rica Rwigamba ubwo iki gikorwa cyatangiraga kuri uyu wa kabiri tariki 12/06/2012 muri Serena Hotel i Kigali.
Yasobanuye ko ubusanzwe bakora inama ku bintu bijyanye no kurinda ibidukikije cyangwa ibindi bifite aho bihuriye ariko uyu mwaka bashatse ubundi buryo bwo kubigaragariza Abanyarwanda bashobora kuba batumva aho bahuriye n’ibidukikije.
Rwigamba yakomeje akangurira Abanyarwanda benshi kwitabira iryo murikabikorwa kugira ngo bamenye uburyo bwo kubungabunga ibikorwa kandi babayeho uko babyifuza.
Iri murikabikorwa ryabanjirijwe n’isiganwa ku magare, byose bikaba ibikorwa byateguwe na RDB isanzwe itegura iki gikorwa cyo Kwita Izina kigiye kuba ku nshuro ya munani, kikazaba tariki 16/06/2012.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|