Guhuza itariki y’amavuko n’Ukwibohora kw’Igihugu byatanze amahirwe yo gusura ingagi ku buntu

Ikigo gishinzwe Iterambere RDB cyararikiye abantu bagejeje ku myaka 15, bavutse tariki 04 Nyakanga, guhatanira gusura ingagi ku buntu.

Belize Kaliza na Guverineri Musabyimana
Belize Kaliza na Guverineri Musabyimana

Aya mahirwe ngo atanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, u Rwanda rwizihiza itariki 4 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga amapariki muri RDB, Belize Kaliza, mu kiganiro n’abanyamakuru, ari kumwe numuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana, kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati"Iyi tariki ya kane Nyakanga itwibutsa ko Ingabo zari iza RPA zatangije urugamba rwo kubungabunga ibidukikije, cyane cyane izi ngagi zo mu misozi zisigaye hake ku isi".

Iyi gahunda ariko nano iri mu rwego rwa Gahunda ya Tembera u Rwanda igamije gushishikari Abanyarwanda gusura no gukunda ibyiza by’igihugu cyabo.

Abifuza kuzasura Ingagi bavutse iyi tariki ya 4 Nyakanga, basabwa gusura urubuga rwa RDB bakuzuza imbonerahamwe bamenyesha ko bavutse kuri iriya tariki.

RDB ngo izahitamo abantu 100 binyuze muri tombola, bakaba ari bo bazasura Ingagi mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka. Ibi ngo bizaba ari amahirwe ku bazatoranywa kuko ubu itike yo gusura ingagi ifite agaciro k’amadolari 1,500$.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi RDB n’Intara y’Amajyaruguru bararikiye abaturarwanda n’amahanga kwitegura Kwita izina ingagi ku itariki ya mbere Nzeri 2017.

RDB yatangaje ko ingagi zizitwa amazina uyu mwaka ari 19; harimo abana b’ingagi 14, ariko ngo hari n’ingagi nkuru z’ingore enye n’umuryango umwe zizitwa amazina kuko zitavukiye mu Rwanda.

Itariki y'umuhango wo kwita izina Ingagi 19 yashyizwe ahagaragara
Itariki y’umuhango wo kwita izina Ingagi 19 yashyizwe ahagaragara

Uyu mwaka wa 2017 ngo uzasigira u Rwanda miliyoni 404 z’amadolari y’Amerika avuye mu bukerarugendo, aho amenshi muri yo angana na 92% ngo yaturutse mu gusura za pariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza duteze imbere ubukerarugendo ni bimwe mu mitungo dufite byatwinjiriza akayabo tubibyaje umusaruro

philos yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka