Gahunda yo kwimura abatuye ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igeze he?

Gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yabanjirijwe no gushaka ubundi butaka buzubakwaho umudugudu w’icyitegererezo, uzatuzwamo imwe mu miryango 510 yo mu Karere ka Musanze ifite ubutaka muri zone izagurirwaho iyi Pariki.

Ubuso bwa Pariki nibumara kongerwa umubare w'Ingagi n'amadevize zinjiza biziyongera
Ubuso bwa Pariki nibumara kongerwa umubare w’Ingagi n’amadevize zinjiza biziyongera

Kugeza ubu ubwo butaka bukaba bwarabonetse mu Mudugudu wa Rurembo mu Murenge wa Kinigi, aho miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo azatangwa nk’ingurane kuri iyo miryango yari ifite hari ubutaka buzagurirwaho Pariki y’Ibirunga.

Imirimo ibanziriza igikorwa nyirizina cyo kubaka uwo mudugudu nko kubarura agaciro k’ubutaka uwo mudugudu uzubakwaho igeze ku kigero cya 87% bishyirwa mu bikorwa kandi mu kwezi k’Ukwakira 2024 bizaba byamaze gukorwa hakurikireho gukora igishushanyombonera cyawo hanyuma imirimo yo kuwubaka itangire, aho izamara imyaka itatu kuko mu mwaka wa 2027 uzaba waramaze kuzura unatuwemo, hagukurikiraho imirimo nyirizina yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kwizera Janvier umukozi wa RDB, Ushinzwe Ubufatanye n’Abaturage muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga agira ati: “Ni umushinga watekerejwe gukorwa muri ubwo buryo hagendewe ku bushakashatsi n’ibyifuzo by’abaturage, bagiye bagaragaza ko guhabwa amafaranga y’ingurane y’aho Pariki izagurirwa batari buhite bimurwa ako kanya, byari kubashora mu kuyakoresha ibindi. Niho twatekereje ko kubanza kububakira umudugudu babanza gutuzwamo aribyo byaba byiza kurushaho, binajyanye n’uko bazaba bahawe ingurane y’amafaranga agendanye n’agaciro k’ubutaka bwabo bakazaba bakora imishinga ibateza imbere mu gihe n’ibikorwa byo kwagura Pariki bizaba birimo gukorwa”.

Imiryango 510 ituye mu gice kizagurirwamo Pariki y'igihugu y'Ibirunga yabariwe ingurane ingana na Miliyari zisaga 15 z'amafaranga y'u Rwanda
Imiryango 510 ituye mu gice kizagurirwamo Pariki y’igihugu y’Ibirunga yabariwe ingurane ingana na Miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda

Intego nyamukuru y’umushinga wo kuvana abaturage muri zone izagurirwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, uretse kuba witezweho gutuma Ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima hamwe n’ibidukikije birushaho kubungabungwa, imibereho y’abaturage ubwabo by’umwihariko na yo izarushaho kuba myiza.

Kwizera akomeza agira ati: “Bisa n’aho abatuye muri kariya gace ubuzima bwabo buri mu kaga kubera imiturire itanoze kuri bamwe ikunze kwibasirwa n’amazi y’imvura ava mu Birunga asenya inzu z’abaturage, imyaka bahinga igatikira ndetse n’abaturage bahora bahanganye n’inyamaswa ziba zavuye muri Pariki zikabonera, zikabakomeretsa cyangwa zikabica”.

Yungamo ati “Hari abakigowe no kubona amazi meza, ubuvuzi n’uburezi kubera gutura muri icyo gice aho bategeranye n’abandi. Leta y’u Rwanda icyo yifuriza abaturage bose by’umwihariko bo muri kariya gace, ni uko muri uko kwagura Pariki na bo babaho batekanye, bafite ubuzima bwiza kandi bateye imbere”.

Ubuso bungana na 23% nibwo buzongerwa ku buso busanzwe bwa Pariki
Ubuso bungana na 23% nibwo buzongerwa ku buso busanzwe bwa Pariki

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izongerwaho hegitari 3740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu zingangana na hegitari 16000.

Umushinga mugari wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga uhuriweho n’inzego zitandukanye

Inzego zirimo RDB, REMA, Rwanda Water Board, Meteo Rwanda zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu gushyira mu bikorwa umushinga mugari wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Aho nka RDB ubwayo, muri uyu mushinga ifite inshingano zo gutegura abaturage mu buryo bwo kubaganiriza no kubahugura ngo basobanukirwe neza imiterere y’uwo mushinga, kugira ngo bazagendane neza n’ibikorwa biwukubiyemo; ibyo bikajyana no gukurikirana igenagaciro ry’imitungo kugeza ku rugendo rwo kubaka imidugudu no kuyibatuzamo.

Muri uyu mushinga hazabaho gusubiranya iyi Pariki haterwa amashyamba aho abaturage bari bafite ibikorwa
Muri uyu mushinga hazabaho gusubiranya iyi Pariki haterwa amashyamba aho abaturage bari bafite ibikorwa

Hazabaho n’igikorwa cyo gusubiranya icyanya Pariki izaba yaguriwemo haterwamo amashyamba n’ibindi binyabuzima, ikigo REMA kikazaba ari cyo kibifite mu nshingano; aho bizajyanirana no kuba Rwanda Water Board yo izibanda ku kurwanya isuri harwanywa amazi ava mu birunga mu Turere turimo aka Musanze, Burera, Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro kugira ngo atongera gusenyera abaturage.

Ku bufatanye na Meteo Rwanda kandi, hazashyirwaho ikoranabuhanga rikorana n’ibyogajuru rizajya ritanga amakuru aburira abaturage mu gihe haba hari imihindagurikire y’ikirere ishobora guteza ibiza, kugira ngo babone uko babyirinda bitarashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage na bo ngo basonzeye izo ngamba bitezeho kuboneramo igisubizo kirambye

Abaturage barimo n’abamaze igihe kinini bugarijwe n’ingaruka zo guturira Pariki, bahoraga bifuza ingamba zo kuyibungabunga mu buryo burambye, bakabaho batekanye.

Imbogo zikunze gutoroka Pariki zikona zikanakomeretsa abaturage
Imbogo zikunze gutoroka Pariki zikona zikanakomeretsa abaturage

Nsekanabo Erneste, muri Gicurasi 2024 imbogo zateye mu gace atuyemo, zikomeretsa abaturage barimo n’umwana we w’umuhungu wajyanywe mu bitaro zamujombye amahembe mu nda no mu matako, yemeza ko iyo haza kuba hari icyakozwe mbere mu kuzikumira, ibyo bibazo zabateje bitari kubaho.

Yagize ati: “Imbogo zaduteye ziturutse muri Pariki ari nyinshi ariko izageze mu Mudugudu w’iwacu zari ebyiri. Zahutse mu baturage zikomeretsa abarimo n’umuhungu wanjye, tumugeza kwa muganga yazahaye cyane habura gato ngo apfe. Si rimwe si kabiri turara tudasinziye dutinya ko imbogo zidusanga mu nzu zikaba zatwiciramo kubera ukuntu duturiye Pariki zibamo”.

Ntagisanimana Brigitte wo mu Murenge wa Kinigi na we ati: “Sitwe tuzarota tubona imiryango yimurwa ikajyanwa aho ibaho itekanye igatandukana no guhora isenyerwa n’amazi anatwara imyaka yabo bagasigara bashonje. Amazi ava mu birunga yateje benshi ubukene kubera ukuntu yangiza byose ntacyo asize. Ari inzu arazisenya ba nyirazo bakisanga basembereye ahandi cyangwa bari mu bukode, ntawe uhinga ngo yeze asarure kuko ibyinshi ayo mazi aba yabikukumbye”.

Abarimo n'abakomerekejwe n'imbogo bari barambiwe guhora bahanganye na zo
Abarimo n’abakomerekejwe n’imbogo bari barambiwe guhora bahanganye na zo

Muri iki gice cya mbere cy’umushinga mugari wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abaturage bo mu Midugudu ya Myase- Nyarusizi- Gahura- Nyakigina mu Murenge wa Kinigi ni bo bazimurirwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rurembo uri hafi gutangira kubakwa.

N’ubwo iyi Pariki ikora ku Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu, ubuso izagurirwaho bwose buri ku gice cy’Akarere ka Musanze; mu Mirenge ya Kinigi Nyange Shingiro na Gataraga.

Ariko nanone urukuta rw’amashanyarazi rukumira inyamaswa ruteganyijwe kuzubakwa, rwo ruzakora kuri utwo turere twose.

Ni umushinga uzakorwa mu byiciro bizagenda bishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka iri hagati y’10 na 15 ukazarangira wose muri rusange ushowemo miliyoni 230 z’Amadorari ya Amerika, harimo azatangwa na Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo, inguzanyo ndetse n’impano.

Abaturage bizezwa ko aho uyu mushinga ubaganisha ari mu kubakura mu kaga
Abaturage bizezwa ko aho uyu mushinga ubaganisha ari mu kubakura mu kaga

Abaturage bizezwa ko aho uyu mushinga ubaganisha ari mu kubakura mu kaga no kubafasha kugira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere himakazwa imibereho myiza nk’uko n’intego nyamukuru ya Leta ari ugushyira umuturage wese ku isonga kandi bikazongera n’umubare w’Ingagi ku kigero kiri hagati ya 15 na 20%.

Abaturage icyo basabwa nk’uko Kwizera yakomeje abivuga, akaba ari ubufatanye mu bikorwa byose biteganyijwe ubwo uzaba urimo gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka