Ellen DeGeneres, yashyize ahishura ‘ibitangaza’ yabonye mu Rwanda
IcyamamareEllen DeGeneres, yatangaje ko adafite amagambo yo gusobanura urugendo rwe mu Rwanda, yemeza ko u Rwanda n’Abanyarwanda ari ibitangaza abantu bakwiye gusura bakirebera.
Ellen DeGeneres, yageze mu Rwanda mu matariki 20 kugeza 29 Gicurasi 2018 aho yari aje gusura ingagi ariko by’umwihariko aje gutangiza ibikorwa byo kubaka ikigo kita ku ngagi cyamwitiriwe “Ellen DeGeneres, Wildlife Fund.”
Icyo kigo yagihawe n’uwo bashakanye Portia de Rossi nk’impano y’isabukuru y’amavuko ye ku itariki 20 Mutarama 2018. Nyuma y’amezi make nibwo bahise batangira urugendo rw’ubukerarugendo muri Afurika, ariko u Rwanda ruri mu h’ibanze kuko yashakaga gusura ingagi no gutangiza umushinga we.
Ibyo yabonye mu Rwanda yemeza ko birenze uko yabitekerezaga, kuko ahereye ku ngagi, igihugu ubwacyo ndetse n’abagituye ngo yasanze ari igitangaza.
Agira ati “Ntabwo byoroshye gusobanura ibyo nabonye mu Rwanda, ariko uzagira amahirwe namukangurira kurusura akirebera. Igihugu ni cyiza bihebuje, abaturage ni beza bihebuje kandi n’ingagi iyo ugiye kuzisura, uzireba uzegereye n’ubwo nari nzi ko ari amakabyankuru.”
Yabitangarije mu kiganiro cye cyamamaye nka “The Ellen Show” gica kuri televiziyo zitandukanye zo muri Amerika. Bivugwa ko kirebwa n’abantu bagera muri miliyoni 3.9 ku munsi.
Muri icyo kiganiro akora anyuzamo agasetsa, yanabyifashishije asobanurira uko bishimisha kureba ingagi imbonankubone kandi n’ubwoba yatangiye afite bwagiye bushira bitewe n’uko abamuyoboraga bamumaze ubwoba ariko akanasanga n’ingagi ubwazo zikunda abashyitsi.
Ubwo yari mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame amwemerera kurubera ambasaderi akajya akangurira abantu kurusura, akoresheje kampanye yiswe “Visit Rwanda.”
Ikigo yatangije mu Rwanda kizajya gikora ubushakashatsi kikanita ku nyamaswa z’agasozi zirimo ingagi, yagituye Dian Fossey Umunyamerika witangiye ingagi akaza no kubipfira, yishwe na ba rushimusi.
Ku ikubitiro Ellen Ellen DeGeneres, yakoze inkweto agurisha mu rwego rwo gutangira gukusanya amafaranga azajya yifashishwa muri icyo kigo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tujye twubaha indangagaciro zacu tureke kuzigurana amafaranga y’aba batinganyi baba bashaka abayoboke bo gushora muri ibyo bizira by’iwabo.
Nk’Abakristu,ibi bijye bitwibutsa isi ya Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).Abazarokoka ku munsi w’imperuka kubera ko bumvira imana (Imigani 2:21,22),bazagenda isi yose basura inyamaswa kandi nta mafaranga cyangwa visas basabwa.Ikirenze ibyo,bazabaho iteka batarwara,badasaza,nta bukene,ubushomeli,intambara,ubusambanyi,etc...
Aho kwibera mu byisi gusa,duharanire gushaka iyo paradizo.Kubera ko abibera mu byisi gusa ntibashake n’imana,ntabwo bazayibamo (Abagalatiya 6:8).