Ebola mu ngagi na ho irashoboka, hari ingamba zafashwe - RDB

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Belise Kariza arasobanura ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kurinda ingagi gufatwa n’icyorezo cya Ebola.

Belise Kariza avuga ko hafashwe ingamba zo kurinda ingagi Ebola
Belise Kariza avuga ko hafashwe ingamba zo kurinda ingagi Ebola

Agira ati "Ingagi ifite uturemangingo tw’isano y’umuntu tungana na 99%, hakaba rero hari ingamba zafashwe, aho abavuzi bazo hamwe n’abazikurikirana bamaze guhabwa amahugurwa".

Avuga kandi ko abasura ingagi n’ababajyanayo bagomba kubanza gukaraba intoki, ariko ko hashyizweho na gahunda yo gukumira no kuvura abantu n’ingagi mu gihe icyo kibazo cyaramuka kigaragaye mu Rwanda.

Belise Kariza avuga ko mu mwaka wa 2005 icyorezo cya Ebola kijya kwaduka mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ngo cyahitanye ingagi zitari izo mu misozi miremire zigera ku bihumbi bitanu.

Ati "Urumva ko Ebola iramutse ifashe ingagi cyaba ari ikibazo ku Rwanda, impungenge zirahari kuko iri mu gace ziherereyemo ka pariki y’ibirunga ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Congo na Uganda".

Kuri ubu izi nyamaswa zifatwa nk’iziri mu nzira yo kuzimira ku isi kuko zisigaye muri pariki ihuriweho n’ibi bihugu bitatu, ziragera ku 1004 gusa kandi ubwiyongere bwazo ngo buba buri ku muvuduko muto cyane.

Uyu muyobozi muri RDB akomeza asobanura akamaro ingagi zifitiye u Rwanda, aho avuga ko iyo amahanga arutekereza mu bukerarugendo arumenyera ku ngagi zo mu misozi miremire.

Mu mwaka ushize wa 2018 ingagi ngo zinjirije u Rwanda amadolari miliyoni 19 (akaba ahwanye na miliyari zirenga 17 z’amafaranga y’u Rwanda).

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu igiciro gisabwa umuntu wifuza gusura ingagi ni amadolari 1,500 akaba ari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15 muri uyu mwaka, abana b’ingagi 25 ni bo bazitwa amazina ku itariki ya 06 Nzeri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka