COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
- Gusura Pariki zibarizwamo Ingagi n’Inguge byabaye bisubitswe
Uru rwego ruvuga ko mu gihe bikaba kandi bitaramenyekana niba inyamaswa zishobora kwandura COVID-19, bisanzwe bizwi ko Ingagi ndetse n’Inguge zishobora kwanduzwa n’umwuka w’abantu, ari yo mpamvu ibikorwa byo gusura izo Pariki zabarizwamo izo nyamaswa byabaye bihagaritswe.
RDB ivuka ko indi Pariki y’Igihugu ari yo iy’Akagera yo ikomeza gusurwa nk’ibisanzwe, ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
RDB yatangaje ko abari barateguye gahunda zo gusura izo Pariki bifuza guhindura gahunda zabo, bashobora kwifashisha urubuga www.visitrwanda.com.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|