Bahuguwe ku kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19

Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo bahuguwe ku kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu ngo bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa na zo zikabanduza.

Abatembereza ba mukerarugendo bavuga ko aya mahugurwa aziye igihe kuko agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi
Abatembereza ba mukerarugendo bavuga ko aya mahugurwa aziye igihe kuko agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi

Muri aya mahugurwa yiswe ‘Gorilla Friendly’ ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga, kuba inshuti z’Ingagi, agamije gusobanurira abantu ko bose bafite aho bahurira no kubungabunga ingagi aho kuba iby’ibigo bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo, kuko bose bafite uruhare rukomeye mu kubaho kwazo.

Bimwe mu byibanzweho cyane muri aya mahugurwa yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ingagi (International Gorilla Conservation Program), birimo gusiga intera ya metero 10 hagati ya ba mukerarugendo n’ingagi igihe bazisuye muri pariki, kwitwararika igihe bagiye gufata amafoto bagakuramo umurabyo (Flash), kudahekenya shikareti igihe cyose barimo gusura ingagi hamwe n’ibindi birimo kuba bibujijwe kurira ibiryo cyangwa ibindi biribwa hafi y’ingagi.

Bamwe mu batembereza ba mukerarugendo bavuga ko aya mahugurwa agiye kubafasha muri byinshi kuko hari imbogamizi nyinshi bahuraga na zo igihe barimo gutembereza ba mukerarugendo.

Honorine Uwayo ni umwe mu batembereza ba mukerarugendo muri pariki zitandukanye mu gihugu. Avuga ko bakunda guhura n’imbogamizi zo kugenda bibutsa ba mukerarugendo ibyo bagomba gukora bigatuma bumva batishimye kubera guhora bibutswa kuko babifata nko kubategeka gukora ikintu runaka.

Ati “Ariko nkurikije amahugurwa twahawe, umuntu azajya agenda abigisha mbere, umubwire ibijyanye n’amategeko, ubabwire ibyo batagomba gukora n’ibyo bagomba gukora, tubabwire iby’ubukangurambaga turimo gukora, na bo basome ayo mategeko bayumve neza, ku buryo bizajya bitworohereza, noneho nunamwibutsa ntiyumve ko urimo kumuhatira gukora ikintu ahubwo yumve ko ari inshingano ze kuko yabanje no kubisoma”.

Yves Ngenzi avuga ko hari umusaruro biteze muri aya mahugurwa ku buryo bizatuma ubukerarugendo burushaho gutera imbere
Yves Ngenzi avuga ko hari umusaruro biteze muri aya mahugurwa ku buryo bizatuma ubukerarugendo burushaho gutera imbere

Yves Ngenzi, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abakora ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko aya mahugurwa ari ngombwa kuko ari uburyo bwiza bwo kwibukiranya uburyo ingagi zigomba kubungabungwa.

Ati “Hari ingamba zashyizweho twirinde, dukumire koronavirusi kuba yagera ku ngagi kuko dusangiye na yo byinshi, kuko indwara umuntu yakwandura n’ingagi zayandura, Iki gikorwa ni ukugira ngo twiyibutse ariko na none tunakaze ingamba, tubwira abakoresha ubukerarugendo, ari abatembereza ba mukerarugendo, ari abacuruza ubukerarugendo, kugira ngo twibukiranye uburyo bwiza bwo kwirinda, kugira ngo tunabwire n’abantu batugana uburyo tugomba gukora ubukerarugendo, tutanduza koronavirusi ingagi zacu”.

Benjamin Mugabukomeye uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ingagi mu Rwanda, avuga ko kuba umuntu ashobora kwanduza ingagi cyangwa na yo ikamwanduza ari yo mpamvu batekereje ko aya mahugurwa yabaho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwazo.

Ati “Ingagi ifite isano muzi ya hafi n’umuntu, ni ukuvuga ngo indwara nyinshi abantu barwaye n’ingagi zazirwara, ikindi kinakomeye ni uko iyo urebye mu mwabwiriza areba inyamaswa zo mu gasozi, usanga ziri muri cya cyiciro cy’inyamaswa zibangamiwe, ikindi tutakwirengagiza kandi abantu bose bazi ni agaciro kayo mu bukungu bw’igihugu, amafaranga zinjiza haba mu bikorera, mu kazi, mu baturage bazituriye, ibyo bintu byose ni byo uterateranya, ukaba wafata umurongo wihariye ukavuga uti ngiye gushyira imbaraga mu kubungabunga ingagi”.

Ubusanzwe ngo ingagi ntizigira umupaka kuko uyu munsi ushobora kuyisanga mu gice cy'u Rwanda, ejo ukayisanga muri Uganda cyangwa DR Congo, ikaba ari yo mpamvu ibi bihugu byose bifatanyiriza hamwe uburyo bwo kuzibungabunga
Ubusanzwe ngo ingagi ntizigira umupaka kuko uyu munsi ushobora kuyisanga mu gice cy’u Rwanda, ejo ukayisanga muri Uganda cyangwa DR Congo, ikaba ari yo mpamvu ibi bihugu byose bifatanyiriza hamwe uburyo bwo kuzibungabunga

Nyuma yo guhugurwa kw’abatembereza ba mukerarugendo, ba mukerarugendo na bo bazajya bahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bazajya bava iwabo bamaze gusobanukirwa amategeko n’amabwiriza bityo bibafashe gusura ingagi ari nako babungabunga ubuzima bwazo.

Ku isi hose habarirwa ingagi 1,062 ziri muri Pariki y’Ibirunga ihuriweho n’ibihugu bya DR Congo, u Rwanda na Uganda, hamwe n’izindi ziri muri Uganda ahitwa Bwindi, ariko by’umwihariko mu Rwanda hakaba hari imiryango yazo 22.

Mu Rwanda habarirwa abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo basaga 200, mu gihe 90% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwa pariki ari aturuka muri Pariki y’Ibirunga.

Abatembereza ba mukerarugendo bavuga ko bahuraga n'imbogamizi zirimo kubasobanurira buri kanya bigatuma babinuba kuko babifataga nko kubategeka
Abatembereza ba mukerarugendo bavuga ko bahuraga n’imbogamizi zirimo kubasobanurira buri kanya bigatuma babinuba kuko babifataga nko kubategeka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka