Abayobozi muri Nyamasheke basanze umutekano ari wose muri Nyungwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abakozi bako basuye Pariki y’igihugu ya Nyungwe baravuga ko nta kibazo cy’umutekano kiri muri iyi parike, bakanyomoza ibyavuzwe na bimwe mu bihugu by’ amahanga bisabye abaturage babyo kwitonda igihe basura iyi parike.

Bamwe mu bakozi b'akarere ka Nyamasheke nibwo bwambere batembereye n'amaguru muri pariki ya nyungwe kandi bayituriye
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke nibwo bwambere batembereye n’amaguru muri pariki ya nyungwe kandi bayituriye

Bamwe mu bakozi b’aka karere bavuga ko batunguwe n’abavuga ko muri iyi Pariki hari umutekano muke, kuko batembereye ibice byayo bitandukanye n’amaguru ari nako bahura n’abanyamahanga batandukanye bari mu bikorwa byabo byo gusura.

Aha ni ho bahera bamara impungenge ibihugu bimwe byagiye bikwirakwiza amakuru avuga ko iyi pariki ndetse nt’intara y’uburengerazuba iherereyemo hakwiye kwitonderwa, bakavuga ko ibyo bavuga ari ibihuha bityo bagashishikariza abifuza kuhakorera ingendo baba ba mukerarugendo n’abandi kuza batikandagira.

Uwitonze Alice ati “Njyewe sinemera ibyo bavuze, kuko nabonye ari amahoro kandi umuntu wese yahagenda uko abyumva.”

Mukeshimana Violette nawe ati “Nkuko mubibona dufite igice kinini cy’iyi Pariki gikora ku karere kacu ka Nyamasheke. ibyo rero bivugwa ngirango uwaba Atari hano yagira ngo ni ibindi, ariko twe tuhegereye tuzi neza ko ntakibazo gihari ari nayo mpamvu twahisemo kuhaza ndetse tukaba twabwira n’abadatuye hafi aha ko ntakibazo cy’umutekano gihari. ibyo bihuha ni ukubyamaganira kure.”

Iki kiraro gihanitse mu kirere kiri muri bimwe mubituma ba Mukerarugendo basura iyi Pariki
Iki kiraro gihanitse mu kirere kiri muri bimwe mubituma ba Mukerarugendo basura iyi Pariki

Mu butumwa butangwa n’ubuyobozi bw’aka karere ka Nyamasheke ni ubwo gukangurira Abanyarwanda n’abanyamahanga muri rusange kutagira impungenge izo ari zo zose kuko aka karere n’igihugu muri rusange hagendwa nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka karere Kamali Aime Fabien.

Ati ”Twabwira abaturage bose n’abanyamahanga ko muri Pariki ya Nyungwe n’akarere ka Nyamasheke yewe n’u Rwanda ari Nyabagendwa.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Richard Sezibera, aherutse kubwira itangazamakuru ko ibihugu bibwira abaturage byabo amakuru atari ukuri bikwiye kubanza bikegera u Rwanda rukabiha amakuru yizewe.

Abasuye iyi Pariki bagize ibihe byiza
Abasuye iyi Pariki bagize ibihe byiza
Bishimiye gukorera umunsi mukuru w'abakozi muri Nyungwe
Bishimiye gukorera umunsi mukuru w’abakozi muri Nyungwe
Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien amara abanyarawanda n'abanyamahanga impungenge kubirebana n'umutekano muri Nyungwe
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien amara abanyarawanda n’abanyamahanga impungenge kubirebana n’umutekano muri Nyungwe
Hari aho abantu bagera bakazamuka nk'abagenda ku musozi
Hari aho abantu bagera bakazamuka nk’abagenda ku musozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka