Abaturiye Pariki ya Nyungwe basaranganyijwe miliyoni 110RWf

Abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe batangaza ko bashishikajwe no kuyibungabunga kuko umusaruro w’ubukerarugendo buhakorerwa ubageraho bagatera imbere.

Ishuri rya Gisakura mu murenge wa Bushekeri i Nyamasheke riri mu byubatswe n'amafaranga aturuka ku bukerarugendo bwo muri Parike ya Nyungwe
Ishuri rya Gisakura mu murenge wa Bushekeri i Nyamasheke riri mu byubatswe n’amafaranga aturuka ku bukerarugendo bwo muri Parike ya Nyungwe

Batanga ibi mu gihe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2015-2016, abaturiye Pariki ya Nyungwe basaranganyijwe miliyoni 110RWf mu rwego rwo kubasangiza ku musaruro ukomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri iyo Parike.

Nyabyenda Claude, utuye mu murenge wa Kitabi agira avuga ko nk’abaturage bafashe iya mbere mu kuyibungabunga, bayirinda abashobora kuyangiza.

Agira ati “Amadevise avuye muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe araza akatugeraho. Ndetse no mu mudugudu wa Uwurunazi yatugezeho kuko hari inkunga RDB yahatanze.

Baraza batwubakira umudugudu ngo hazatuzwe abantu batuye mu nkengero za Pariki ya Nyungwe kuko batega, bakangiza inyamaswa.”

Mugenzi we witwa Nizeyimana Joseph agira ati “inyamaswa zikunze kuba ziri ino usanga hari imondo, inguge, ibyondi, ibisaho n’izindi.

Zidufitiye akamaro kuko zikurura ba mukerarugendo bateza imbere u Rwanda. Tuzarushaho kubungabunga Pariki turwanya ba rushimusi n’abandi bayangiza.”

Ayo mafaranga asaranganywa abaturage binyuze mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kuko aricyo gifite mu nshingano zacyo amaparike. Bayabasaranganya kugira ngo barusheho kuyibungabunga.

Ayo mafaranga asaranganywa abaturiye Pariki buri mwaka, ntahabwa abaturage mu ntoki ahubwo abaturage ubwabo baricara bakareba igikorwa bakeneye cyabateza imbere akaba ariho akoreshwa.

Karegire Norbert yemeza ko hakorwa byinshi mu gusangiza abaturage umutungo ukomoka mu bukerarugendo
Karegire Norbert yemeza ko hakorwa byinshi mu gusangiza abaturage umutungo ukomoka mu bukerarugendo

Karegire Norbert, umuyobozi wungirije wa Pariki ya Nyungwe, ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, yavuze ko ayasaranganyijwe abaturiye Parike ya Nyungwe, yifashishijwe mu kubaka amashuri9, amavuriro, ubworozi n’ubukorikori.

Agira ati “Hari ishuri ribanza rya Rugera ni mu karere ka Rusizi, hakaba ishuri ryatashywe rya Gisakura ni mu karere ka Nyamasheke.

Hari n’ibikorwa by’amakoperative cyane cyane abaturage bajyaga bakenera muri pariki, hari amakoperative atubura ibirayi yubakiwe aho babibika.”

Akomeza avuga ko hari n’abavumvu, bajyaga bajya kwagika muri Pariki ya Nyungwe, bakorewe imishinga. Hakaba hari na ba rushimusi bajyaga bangiza ibinyabuzima muri iyo Parike borojwe amatungo magufi.

Abakerarugendo bariyongereye

Karegire akomeza asaba abaturage kuyibungabunga kuko kutabikora kwaba ari nko gutema ishami bicayeho.

Ati “Abaturage bakwiye kumva ko kutabungabunga Pariki ari nko gutema ishami ry’igiti uryicariye. Ni iyabo, ibafitiye akamaro dufatanye twese mu kuyibungabunga.”

Ubwiza bwa Nyungwe bwongera ba Mukerarugendo uko umwaka utashye
Ubwiza bwa Nyungwe bwongera ba Mukerarugendo uko umwaka utashye

Akomeza avuga ko uko imyaka utashye ari nako abakerarugendo basura Pariki ya Nyungwe biyongera.

Agaragaza ko mu mwaka wa 2008 yasuwe n’abakerarugendo 4153. Mu mwaka wa 2015 yasuwe n’abakerarugendo 9415. Muri uyu mwaka wa 2016, kugeza muri Nzeli, Parike ya Nyungwe imaze gusurwa n’abakerarugendo 9886.

Karegire avuga ko abakerarugendo bagenda biyongera bitewe n’imiterere n’ubwiza bw’ishyamba rya kimeza rya Nyungwe, ryiganjemo byinshi bitandukanye bikurura abarisura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka