Abaturiye Pariki y’Ibirunga baravuga imyato ingagi

Abaturage bo mu karere ka Musanze by’umwihariko abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga, baremeza ko kuba akarere kabo gacumbikiye ingagi zo mu Birunga bibateza imbere, bakabifata nk’akarusho kuko buri mwaka baba bizeye gusurwa n’Umukuru w’igihugu mu muhango wo Kwita Izina.

Pariki y'Ibirunga isurwa na benshi
Pariki y’Ibirunga isurwa na benshi

Abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko biteguye neza umuhango ugiye kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Nzeri 2019, wo kwita amazina abana 25 b’ingagi bavutse muri uyu mwaka wa 2019.

Bavuga ko umuhango wo kwita izina abo bana b’ingagi, bazi n’agaciro kawo kuko ngo bamwe ubuzima bwiza babayeho babukesha ibyo ingagi zinjiza mu gihugu.

Rusanganwa Philippe ati “Ntawe utashima igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi, kuko aho zitugejeje nitwe tuhazi. Reba umujyi wa Musanze uko usa, hari ahandi urawubona?Iyo abantu baje kuzisura basiga amafaranga natwe abaturage tukabona akazi tugahembwa tukagaburira ingo zacu. Ingagi zifite agaciro rwose ziragabura, ni nazo zazamuye Kinigi n’aka karere ka Musanze”.

Abahoze ari ba rushimusi ubu bakora ubukerarugendo bushingiye ku muco aho bigisha no kumasha
Abahoze ari ba rushimusi ubu bakora ubukerarugendo bushingiye ku muco aho bigisha no kumasha

Karenzi Emmanuel agira ati “Kwita izina ni igikorwa twese nk’Abanyarwanda twiyumvamo. Ntako bisa kuba abanyamahanga baza urujya n’uruza baje gusura ingagi mu Rwanda. Ingagi ni umutungo w’igihugu, ni ubusugire bw’igihugu umwihariko kuri twe Abanyakinigi”.

Abo baturage bavuga ko akarusho, mu Kwita izina buri mwaka abana b’ingagi baba bavutse, ko baba biteguye guhura n’umukuru w’igihugu, amahirwe bavuga ko barusha utundi turere.

Buri mwaka bita amazina abana b'ingagi bavutse
Buri mwaka bita amazina abana b’ingagi bavutse

Umwe mu bagore bakora akazi ko gusukura mu muhanda agira ati “Turi gukora isuku, Perezida wacu aradusura. Murumva ni akarusho kuba dufite ingagi, tuba twiteguye ko buri mwaka tuzasurwa na Perezida. Ingagi zifite akamaro, nk’ubu ndi gukora isuku ariko nizeye no guhembwa kubera ko ingagi hari icyo zinjiza”.

Karenzi Emmanuel arongera ati “Muzi ko ari twe dufite umwihariko wo kubona Perezida wa Repuburika buri mwaka!Turaba twabukereye twabyambariye twagiye kwakira Umukuru wacu w’igihugu, n’abashyitsi bose bazaza. Twumvise ko haraza n’abatoza bakomeye ku mugabane w’i Burayi barimo ba Van Gaal batoje Manchester United”.

Ba mukerarugendo bashimishwa no gusura Pariki y'Ibirunga
Ba mukerarugendo bashimishwa no gusura Pariki y’Ibirunga

Naho umukecuru Kankera we ati “Ndi umukecuru, ariko ubu ndazamutse ndare yo nakire Perezida wacu. Twishimiye kumubona. Ibi byose ni ingagi abatazigira ntabwo bazamubona vuba. Reka ingagi zikomeze zihabwe agaciro zikurure abatuzanira amafaranga mu gihugu natwe dukire”.
Hari n’abahoze ari ba Rushimusi bemeza ko bamaze gutezwa imbere n’ingagi nyuma y’uko bamaze kumenya agaciro kazo bahitamo kuzirinda nyuma y’igihe kinini bazihiga.

Abibumbiye mu makoperative anyuranye ahuriye mu kigo ‘Gorillas Gardians’ gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, baremeza ko bamaze gutera imbere aho bubatse inzu, bagura amatungo babikesha gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Gorillas Gardians ni ikigo cyahoze cyitwa ‘Iby’iwacu’ gihuza amakoperative 10 agizwe n’abanyamuryango bakabakaba 1,300 bahoze ari ba rushimusi muri Pariki y’Ibirunga.

Rwoyiza Jean Damascene, umwe mu bahagarariye ikigo cya Gorillas Gardians, avuga ko babaga mu buzima bwo guhiga inyamaswa bangiza Pariki.

Ngo babagaho batazi akamaro Pariki ifitiye igihugu, bakumva ko ubuzima bwo guhiga badashobora kubuvamo mu gihe babonaga bubatunze.

Avuga ko igitekerezo cyo kuva mu buhigi bangiza Pariki bica n’inyamaswa, cyaturutse ku munyamahanga witwa Edwin, aturutse mu Rwego rw’iiigihugu rw’Iterambere (RDB).

Ati “Twatangiye ubuhigi kera, njye nari umwana ariko najyanaga n’umubyeyi wanjye tujya guhiga inyamaswa. Ni njye wamutwazaga inyama z’inyamaswa yishe.

Abari ba rushimisi mu bukerarugendo bushingiye ku muco bakora n'ubuvuzi gakondo
Abari ba rushimisi mu bukerarugendo bushingiye ku muco bakora n’ubuvuzi gakondo

Haje kuza umuterankunga witwa Edwin wahoze muri RDB, atugira inama yo kwihuriza mu makoperative tukava mu bikorwa bibi byo kwangiza Pariki no kwica inyamaswa”.

Avuga kandi ko nyuma yo kwigishwa, bahagaritse ubuhigi bihuriza mu ma koperative aho batangiye guhuza imbaraga n’ibitekerezo ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere mu bukerarugendo bushingiye ku muco bubinjiriza asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu kwezi.

Agira ati “Mu kwihuriza hamwe twagiye tugabana imirimo binyuze mu makoperative habamo ababyinnyi b’intore, abakaraza, aberekana amateka y’ubwami, kwerekana uko Umunyarwanda yengaga urwagwa akoresheje intoki, ubuvuzi gakondo uko abanyarwanda bavuraga bakoresheje imiti y’ ibyatsi”.

Icyo kigo gikoresha abakozi 31 bahembwa buri kwezi, abanyamuryango basanzwe bagafashwa korora amatungo magufi ahamaze gutangwa ihene zisaga 1200.

Buri kwezi kandi 70% y’amafaranga yinjiye mu kigo ahabwa amakoperative hagamijwe kurushaho gufasha abanyamuryango mu iterambere ry’ingo zabo nk’uko Rwoyiza akomeza abivuga.

Nyirasafari Belancille wo mu murenge wa Kinigi, umwe mubibumbiye muri ayo ma koperative nyuma yo gukora ibikorwa byo kwangiza Pariki ashaka inkwi, avuga ko yamaze kwiteza imbere abikesha umwuga we w’ububoshyi.

Bamurika n'umuco wo guhamiriza
Bamurika n’umuco wo guhamiriza

Ati “Nahoraga mu ishyamba nangiza Pariki ngo ndashaka inkwi, nyuma yo kwibumbira muri koperative COOPAV, ubu ndi umuboshyi w’ibyibo, uduseke n’ibindi, ku kwezi ninjiza amafaranga amfasha kwigisha abana no gutunga urugo”.

Bizimana Jean Bosco wo muri iyo koperative avuga ko akora ibihangano mu biti, birimo kubaza inkoni. Ngo bimaze kumuteza imbere kuko yubatse inzu nziza agura n’umurima.

Hari n’ibikorwa bihanitse byubatswe ahaturiye Pariki y’Ibirunga

Mu gukomeza kubungabunga Pariki y’Ibirunga, hashinzwe ishyirahamwe ryitwa ‘SACOLA’, rihuriyemo abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, mu rwego rwo kubungabunga iyo Pariki no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho iryo shyirahamwe rimaze gukora ibikorwa binyuranye by’iterambere.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umuyobozi w’iryo shyirahamwe rya SACOLA, avuga ko bafasha abaturage kwiteza imbere mu burezi, mu bworozi no mu bindi.

Ati “Buri mwaka turihira amafaranga y’ishuri abanyeshuri 40 mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango itishoboye. Tukaba tumaze kurihira abagera ku 120. Tumaze kubaka ibyumba by’amashuri binyuranye, dufasha n’abaturage batishoboye kububakira no kubarihira mituweri, tubaha inka n’ibindi bikorwa binyuranye”.

Bereka ba mukerarugendo ubukwe bwa kinyarwanda
Bereka ba mukerarugendo ubukwe bwa kinyarwanda

Iryo shyirahamwe rimaze no kugera ku bikorwa byiterambere biri ku rwego ruhanitse aho bamaze kubaka na Hoteli y’icyitegererezo yitwa ‘Hotel Silvaback Lodge’ icumbikora ba Mukerarugendo batandukanye, aho icyumba kimwe cyishyurwa amadorari 1000 mu ijoro rimwe, nk’uko Nsengiyumva akomeza kubivuga.

Ati “Ni Hotel ihambaye, aho kuyicumbikamo umuntu umwe yishyura amadorari 1000 mu ijoro rimwe uko urayemo bigakomeza kwikuba. Abayigana baba ari benshi ku buryo uku kwezi kwa cyenda kose kwamaze gufatwa”.

Mu Kinigi, nyuma y’imyaka 25 ishize hamaze kubakwa ibikorwaremezo binyuranye birimo hoteli esheshatu ziri ku rwego rwo hejuru, na Hoteli esheshatu ziri ku rwego ruringaniye. Izo hoteli zikaba zifite uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’abaturage nk’uko bivugwa na Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Agira ati “Dufate nka SACOLA, iyo urebye ibikorwa ifite, mu mwaka itanga miliyoni zirenze 300 mu baturage, ariko wareba aho hoteli yubatse no kuba itanga imisoro igatanga na miliyoni zisaga 300 buri mwaka, usanga akenshi zijya mu bikorwa by’iterambere, amashuri, ibikorwa by’ikoranabuhanga, amavuriro, amazi, amashanyarazi no guhindura imibereho y’abaturage dufatanyije. Duhereye kuri Bisate na Singita, ni abantu ubona tutibazaho ahubwo ubona ko bafite icyo bazaniye abaturage”.

Uretse ibyo bikorwa remezo, inyungu ziva mu musaruro w’ubukerarugendo bwa Pariki y’Ibirunga, abaturiye iyo Pariki bahabwa 10% y’ibyinjijwe n’ubukerarugendo yifashishwa mu kuzamura iyo mishinga irimo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, kubaka amashuri n’amavuriro n’ibindi.

Bahinga n'imiti bifashisha mu buvuzi gakondo
Bahinga n’imiti bifashisha mu buvuzi gakondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka