“Abaturiye Pariki y’Akagera bagomba kugira uruhare mu biyivamo” - Minisitiri Kanimba

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi aragira inama abashinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera gukora ku buryo abaturage bayituriye bagira uruhare mu micungire no ku nyungu ziyiturukaho kuko bizatuma irushaho kubungabungwa neza.

Abaturiye Pariki y’Akagera bakomeje kwinubira uburyo bafatwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ari nacyo gifite inshingano zo kubungabunga iyi Pariki. Abo baturage ntibishimiye uburyo bambuwe ubutaka bwo ku nkengero za Pariki bari bahawe.

Ibyo babitangarije abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ubwo baherukaga kubasura. Iyo ikaba ari nato mpamvu iyi komisiyo yahamagaje abo bireba harimo MINICOM na RDB, kuri uyu wa Mbere tariki 13/05/2013.

Mu bibazo bagejejeho Minisitiri Kanimba na Rica Rwigamba uhagarariye igice cy’Ubukerarugendo muri RDB, aba badepite batangaje ko abaturage batishimiye uburyo bari kwirukanwa mu karere k’ubukungu no mu gice cy’ubuhumekero cya Pariki.

Minisitiri Kanimba yatangaje ko n’ubwo habayeho ikosa ku ruhande rwa Leta ku bayobozi batanze ubwo butaka, impamvu zari zatumye babuhabwa zafatikaga, bityo bakaba bakwiye kwiga uburyo habaho imikoranire mishya n’abaturage kugira ngo Pariki ikomeze ibeho.

Yagize ati: “Ni ukureba uburyo abaturage bose batuye muri icyo gice bagira uruhare mu micugire ya Pariki ndetse n’inyungu zituruka kuri Pariki zikabageraho mu buryo nabo ubwabo mu bikorwa byabo bitwararika mu micungire ya Pariki.”

Ibyo nibyo RDB nayo yatangiye gusubiramo, nyuma y’uko nabo babonye ko abaturage baturiye iyo Pariki nabo bashobora kugira icyo bafasha mu kuyibungabunga mu gihe bahawe ubufasha, nk’uko byatangajwe na Rwigamba.

Yatangaje ko ubutaka bw’ubuhumekero bwa Pariki bungana na Hegitari 967 n’igice cy’ubukungu kizengurutse Pariki kingana na Hegitari ibihumbi 30, bitazamburwa abaturage, ahubwo bazajya babagira inama y’icyo bakoreramo kitakwangiza Pariki.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu nyamukuru yatumye bareka kwambura ubutaka abo baturage, ni uko amafaranga bagombaga kubaha y’impozamarira yabaye macye, bahitamo gukoresha uburyo bushya.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaturiye pariki RDB izabafashe guhanga indi mirimo itazabangamira parike kandi ibyara inyungu,nk’ubukorikori ndetse n’ubucuruzi bwibanda kubyo abakerarugendo bahasura bakenera

claver yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Abaturage nibabona umusaruro uturuka kuri pariki ubageraho ntibazabura kuyibungabunga kuko bazaba bunva banabona akamaro ibafitiye.

muhirwa yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Abanyamakuru bacu mujye mutanga amakuru mwataye neza ibi nibyo ariko komisiyo baganiriye nayo ni iy’Ubuhinzi n’ubworozi, Ibidukikije,amajyambere rusange n’imiturire ntabwo ari iy’imibereho myiza y’abaturage dore ko itanabifite mu nshingano zayo nimukosore murakoze.

Murerwa Mireille yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka