Abasura Pariki z’Igihugu bakuriweho icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko abasura Pariki z’Igihugu batazongera kugaragaza icyemezo cy’uko bimpimishije Covid-19, nk’uko byari bisanzwe.

Abasura Pariki z'Igihugu bakuriweho icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19
Abasura Pariki z’Igihugu bakuriweho icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19

Mu butumwa yatangaje ibinyujije kuri Twitter yayo, RDB yavuze ko bitakiri ngombwa ko abantu basura ibyiza bitatse u Rwanda babanza kwipimisha Covid-19.

Ubwo butumwa buragira buti “RDB iramenyesha abantu bose ko abakerarugendo basura Pariki z’Igihugu, ubariyemo n’abana barengeje imyaka 5, batagisabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19. Icyakora, abasura inguge, harimo n’ingagi, bazakomeza gusabwa kuba bambaye udupfukamunwa”.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka kikagera no mu Rwanda, RDB yashyizeho amabwiriza agenga abasura Pariki harimo no kuba bipimishije Covid-19, kugira ngo batanduza zimwe mu nyamaswa zishobora gufatwa n’iki cyorezo.

Bwari uburyo bwo kwirinda kuba ba mukerarugendo bashobora kwanduza ababayobora, muri bimwe mu bikorwa baba barimo basura.

Iki cyemezo cyo kudasaba abasura Pariki kubanza kwipimisha Covid-19, kije nyuma y’aho ishami ry’Umuryango w’Ababibyumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaje ko icyorezo cya Covi-19 cyarangiye, abantu bakaba bakomeje ubuzima busanzwe.

Pariki z’Igihugu z’u Rwanda zikunze gusurwa na ba mukerarugendo baba baturutse mu mahanga, ku mugabane w’u Burayi ndetse n’abaturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi.

Miliyoni 27$ nizo zinjijwe na ba mukerarugendo basuye Pariki z’Igihugu mu 2022, zivuye kuri miliyoni 8.1$ zinjiye mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka