Abana b’ingagi 24 ni bo bagiye kwitwa amazina

U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24, mu muhango wo Kwita Izina 2021, uzaba tariki 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzaba ubaye ku nshuro ya 17, ukazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, nk’uko no mu mwaka ushize wa 2020 byagenze.

Umunsi wo kwita izina abana b’ingagi 24 mu Rwanda, tariki 24 Nzeri 2021, uzahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yahariye ingagi.

Ku wa gatanu tariki 27 Kanama 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ibikorwa bitandukanye bizaranga uwo muhango wo Kwita Izina, harimo kuvuga ku mishinga itandukanye igamije iterambere ry’abaturiye Pariki ndetse n’inama k’ukubungabunga za pariki na yo izaba ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Kageruka Ariella, Umuyobozi w’agateganyo muri RDB ushinzwe ubukerarugendo yagize ati" Tunejejwe no gutangaza ko ibirori byo Kwita Izina uyu mwaka bizaba tariki 24 Nzeri 2021, bikazizihizwa ku buryo bw’ikoranabuhanga ku nshuro ya kabiri. Uwo muhango uzahurirana n’Umunsi Isi yose yahariye ingagi"

"Uyu mwaka u Rwanda rurahamagarira abantu kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24. Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’ingagi 328 ni bo bamaze kwitwa amazina".

Umuhango wo Kwita Izina muri uyu mwaka wa 2021, ubaye mu gihe ubukerarugendo bwahungabanye kubera icyorezo cya Covid-19 ariko ubu bukaba bugenda buzamuka ndetse ngo bukazakomeza kuzamuka mu mezi ari imbere uko u Rwanda rurushaho gukomeza gukingira abantu.

Nk’uko byasobanuwe na Kageruka, mu muhango wo Kwita Izina uyu mwaka, hazagaragazwa imbaraga u Rwanda rukoresha mu kubungabunga za Pariki, ubuzima bw’ingagi, icyifuzo cyo kwagura icyanya cy’ingagi ndetse n’ubufatanye RDB igirana n’abaturage mu kubungabunga za pariki z’igihugu.

Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturiye pariki, RDB ishora 10% by’amafaranga aturuka mu bukerarugendo mu mishinga igamije iterambere ry’abaturiye Pariki, kugira ngo bagire uruhare mu kuzitaho, kandi ibyo ngo bikorwa kuri za pariki z’igihugu zose.

 Kageruka Ariella
Kageruka Ariella

Kageruka ati "Guhera mu 2005 iyo gahunda itangira, Miliyari 6.5 y’amafaranga y’u Rwanda ni yo amaze gushorwa mu mishinga 780 igamije kuzamura imibereho myiza y’ abaturiye za pariki z’igihugu. Muri iyo mishinga harimo ijyanye n’ibuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi, n’ibindi".

"Muri uyu mwaka nubwo hari ibibazo by’ubukungu biterwa n’icyorezo, ariko hafi Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo arimo gushorwa mu mishinga 30 igamije imibereho myiza y’abaturiye pariki, ikaba ari imishinga cyane cyane yerekeye ubuhinzi n’ibikorwaremezo".

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero, avuga ko abaturage bo muri iyo Ntara bashimira Guverinoma y’u Rwanda kubera imishinga igamije kuzamura imibereho myiza yabo, yashyizwe mu bikorwa na RDB kuko imaze guhindura ubuzima bwabo.

Yagize ati "Abantu bahoze ari ikibazo kuri za pariki, harimo abajyaga kuzihigamo, ubu ni bo bayoboye mu kuzibungabunga, kuko bazibona nk’izabo bitewe n’inyungu zabazaniye".

Guverineri yongeraho ko ibikorwa by’ubukerarugendo byazamuye cyane iterambere ry’Umujyi wa Musanze, ubu ngo ukaba ufite za hoteli zo ku rwego Mpuzamahanga n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Nubwo umwaka wa 2020, wagenze nabi ku bukerarugendo kubera Covid-19, ariko hari icyizere kuko burimo bwongera kuzamuka nk’uko Kageruka abivuga.

Mu 2020, ubukerarugendo ngo bwinjije agera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari mu gihe, bwari bwinjije Miliyoni 498 z’Amadolari mu 2019.

 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla avuga ko abaturage baturiye Pariki babona ku nyungu pariki zinjiza
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla avuga ko abaturage baturiye Pariki babona ku nyungu pariki zinjiza

Ariko nyuma yo kongera gufungura ibikorwa by’ubukerarugendo, ngo biragenda biza. Kageruka ati" Uyu mwaka wa 2021, guhera muri Mutarama kugeza muri Nyakanga, u Rwanda rwakiriye abashyitsi bagera ku 246.000, kandi ukurikije imibare y’abantu bagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ubona ibimenyetso bitanga icyizere ko ubukerarugendo burimo kuzamuka".

U Rwanda kandi ngo rufite gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo nyuma yo gutegura neza irushanwa rya ’Basketball Africa League (BAL)’ ikagenda neza. RDB ikaba ivuga ko (BAL) yinjije agera kuri Miliyoni 5.3 z’Amadolari ku bukungu bw’igihugu ndetse n’imikino ya ’Afrobasket’ irimo kubera mu Rwanda.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Didier Maboko Shema, ibyo byose bituma u Rwanda rwibona nk’urushobora kuzaha ahantu hategurirwa imikino n’amarushanwa atandukanye ku Mugabane wa Afurika, kubera n’ibikorwa remezo byo muri urwo rwego nka Kigali Arena.

Maboko yagaragaje ko ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bwo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda ndetse na Paris Saint-Germain bitanga icyizere kuri ubwo bukerarugendo bushingiye kuri Siporo, kuko izo kipe zombi ziteganya gushinga amashuri yigisha ibya ruhago mu Rwanda, ndetse zigafasha no mu iterambere rya Siporo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka