Abana b’ingagi 19 bazitwa amazina tariki 16/06/2012

Ku nshuro ya 8 u Rwanda rugiye kongera kwita izina abana b’ingagi. Mu birori by’uyu mwaka biteganyijwe tariki 16/06/2012 i Kinigi mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru, hazitwa amazina abana b’ingagi 19 hamwe n’ingagi nkuru imwe.

Rica Rwigamba, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), atangaza ko kwita izina bizajyana no kwishimira uburyo u Rwanda rwita ku rusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu bukerarugendo kandi bikongera ubukungu.

U Rwanda rwashyizeho umunsi wo kwita izina ingagi zo mu birunga mu rwego rwo guha agaciro umutungo kamere kuko inyamaswa na pariki bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Kwita izina ni intambwe yatewe n’u Rwanda mu guha agaciro no kurinda inyamaswa zitaboneka henshi ku isi ahubwo ziboneka mu misozi miremire y’ibirunga. U Rwanda kandi runashimirwa kurinda ishyamba ry’inzitane ry’ibirunga ribonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye nubwo andi mapariki n’amashyamba nabyo bitibagiranye.

Umunsi wo kwita izina ni umunsi abaturage baturiye pariki y’ibirunga bishimira kuko bashobora kumurikirwa bimwe mu bikorwa bakorerwa bivuye ku bucyerarugendo bukorerwa muri pariki y’ibirunga.

Kuva taliki 9-16/06/2012, hazakorwa ibikorwa birimo amarushanwa y’amagare Musanze-Kinigi no kumurika ibikorwa byakorewe abaturage baturanye na pariki y’ibirunga bivuye mu mafaranga ava mu bukerarugendo.

Kwita izina ni uminsi witabirwa n’abantu bingeri zitandukanye barimo abaturage baturiye pariki y’ibirunga, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibyamamare bituruka imihanda yose ku isi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuri Cyprien: Hari ubushakashatsi burimo gukorwa bwo kureba ingaruka z’imihindukire y’ibihe ku buzima bw’ingagi, harimo n’ibura cyangwa igabanuka ry’ibizitunga. Ahanini ntibiterwa n’uko zororoka, ahubwo urusobe rw’ibinyabuzima rugenda rwicunga ku buryo habaho igipimo ruhuriraho. Icyamaze kugaragara ni uko indiri yazo igenda yangirika uko ibihe bihindagurika. Kuzongerera ibizitunga byaba bijyanye no kuzigenera imibereho itandukanye n’iyazo kamere. Cyakora ikindi gitekerezwa ni ukureba (nkuko ubivuga) niba bitashoboka kuzibonera inturo nko muri Nyungwe, isa neza nka Bwindi ya Uganda na yo ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire. Ibi bikaba btashoboka mu Kagera kubera imiterere n’ubushyuhe byaho.
Kuri Mukangoga: Ingagi ishobora kubaho kugeza ku myaka 45. Mu mwaka wa 2009 iyitwa Titus yapfuye ifite imyaka 35

Telesphore NGOGA yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ese birashoboka ko Ingagi zongererwa ibizitunga ukurikije uko zororoka , dore ko batubwira ko zitungirwa n’intoke z’imigano kandi zikaba zitajyanwa mu yandi mashyamba dufite nka "NYUNGWE cg mu KAGERA" kubera climat zitashobora. Nta mpungenge z’ibizitunga cyane ko ishyamba ry’ibirunga ritiyongera. Ese iz’u Rwanda ntizazigira muri Uganda cg. Congo? Murakoze.

H.Cyprien

Habamenshi Cyprien yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

ese ingagi ishobora kubaho igihe kinini kingana gute?(esperence de vie)

Mukangoga jacqueline yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka