Abagore barashishikarizwa kwitabira akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Hirya no hino mu gihugu, umubare muto w’abagore bakora mu kazi k’ubukerarugendo ukomeje kuba hasi y’uw’abagabo, kutigirira icyizere aho bamwe batinya inyamaswa no kurira imisozi, bikavugwaho kuba bimwe mu mbogamizi zibuza abagore kwitabira uwo murimo.

Mu bayobora ba Mukerarugendo usanga higanjemo abagabo
Mu bayobora ba Mukerarugendo usanga higanjemo abagabo

Nk’uko biri muri raporo y’urugaga rw’abanyamwuga batembereza ba Mukerarugendo mu gihugu, usanga abagore ari 14 mu bagabo basaga 300 bakora uwo murimo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Nzabonimpa Théodore, umuyobozi mukuru wa Beyond The Gorillas Experience, ikigo gikora ubukerarugendo bushingiye ku mateka, umuco, umutungo kamere, ibyanya bidakomye n’umurage w’u Rwanda.

Ati “Nkatwe tubimazemo igihe cy’imyaka 12, tubona ko abagore mu murimo w’ubukerarugendo ari bake cyane, urugero rufatika n’uko Urugaga rw’abanyamwuga batembereza ba Mukerarugendo mu gihugu muri izi modoka zigenewe gutembereza ba mukerarugendo, abagore bamaze kuba 14 mu gihe twebwe abagabo turenga 300”.

Nk’uko uwo muyobozi abivuga, ngo bakomeje gukora ibishoboka byose mu gutinyura abagore kugana uwo murimo, ndetse bakabakundisha no kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo, batanga n’ibihembo ku bakobwa bitwara neza mu mashuri.

Nzabonimpa Théodore, Umuyobozi mukuru wa Beyond the Gorillas Experience
Nzabonimpa Théodore, Umuyobozi mukuru wa Beyond the Gorillas Experience

Ni muri urwo rwego banageneye igihembo umugore witwaye neza mu barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya MIPC, (Muhabura Integrated Polytechnic College).

Avuga ko gutinya inyamaswa n’imisozi, biri muri bimwe mu nzitizi zituma ubwitabire bw’abagore muri ako kazi bukiri hasi.

Ati “Iyo urebye mu gitondo aho batangira amabwiriza muri ba mukerarugendo bajya mu byanya bitandukanye by’interamatsiko, uzabona abakobwa ari bake cyane, niyo mpamvu twateguriye igihembo umwe mu bakobwa bafashe iya mbere mu guhitamo kwiga ubukerarugendo”.

Yongeyeho ati “Ni n’umwanya wo gutinyura abagore muri rusange, ko ubukerarugendo batabubonera mu misozi, kuko ubukerarugendo si ukuzamuka imisozi gusa, batabubonera mu nyamaswa, kuko byagaragaye ko hari n’ubona imbeba gusa akiruka, ubwo iyo atinya imbogo ntiyajya mu Kagera, niba atinya ibitera n’izindi nyamashwa, hari pariki atajyamo, ariko nta muntu wakagombye gutinya izo nteramatsiko”.

Nzabonimpa yamaze impungenge abumva ko ubukerarugendo bubera mu Birunga gusa, ahasabwa imbaraga zo kuzamuka, anababwira ko ubukerarugendo budakorerwa gusa muri izo nyamaswa zibatera ubwoba, kuko ubukerarugendo mu Gihugu hose bwagutse.

Ati “Turareba ibi Birunga bitwegereye byose uko ari bitanu, hari uwavuga ati sinakora akazi mu bukerarugendo kuko ari ukuzamuka imisozi, ntabwo ubukerarugendo ari amapariki ane meza u Rwanda dufite gusa, ubukerarugendo buri no mu muco, mu mateka, mu murage w’Abanyarwanda n’izindi nteramatsiko dufite mu Gihugu”.

Abayobora ba mukerarugendo bakora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza
Abayobora ba mukerarugendo bakora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza

N’ubwo umubare w’abagore ukomeje kuba muto mu bijyanye n’ubukerarugendo, hari icyizere cy’uko baziyongera muri uwo murimo, aho mu mashuri anyuranye yaba ayisumbuye n’amakuru, ab’igitsinagore bakomeje kugaragaza ubwiganze mu masomo ajyanye n’ubukerarugendo.

Ubwo ishuri rya MIPC (Muhabura Intergrated Polythecnic College) ry’i Musanze ryatangaga impamyabumenyi ku itariki 14 Ukwakira 2022 ku banyeshuri 174 basoje amasomo muri iryo shuri, abanyeshuri 17 barangije mu ishami ry’Amahoteli n’ubukerarugendo, 10 muri bo ni ab’igitsinagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka