Abanyarwanda ntibagira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo bwabo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kivuga ko inyungu ya 4% yiyongera ku bukerarugendo buri mwaka, Abanyarwanda bayigiramo uruhare ruke.

Ubukerarugendo bw'u Rwanda burimo n'ingagi bukurura abanyamahanga benshi ariko Abanyarwanda babusura baracyari bacye.
Ubukerarugendo bw’u Rwanda burimo n’ingagi bukurura abanyamahanga benshi ariko Abanyarwanda babusura baracyari bacye.

Bitangazwa na Kaliza Belise, umuyobozi w’ishami rishinzwe bukerarugendo muri RDB, mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwita izina abana b’ingagi, igikorwa ngarukamwaka kiba gitegerejwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.

Agira ati “Akenshi abanyarwanda ntituragira uwo muco wo kuruhuka, kuvuga ngo wikendi irageze uragiye hanze ya Kigali cyangwa hanze y’aho utuye.”

Avuga ko ibyo bituma mu mafaranga yinjizwa n’abakerarugendo usanga ayatanzwe n’ABanyarwanda akiri hasi ugereranyije n’abanyamahanga.

Ati “Mu myaka itanu ishize twagiye tubona inyongera y’amafaranga aturuka mu bukerarugendo ya 4% buri mwaka. Tugereranije umwaka wa 2014 na 2015 nabwo niko byagenze. Mu 2015 twinjije miliyoni 318 z’amadorali. Uyu mwaka tukaba duteganya inyongera navuga ngo kuri 5 cyangwa 6%.”

Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yemeza ko ubukerarugendo butera imbere uko umwaka utashye.
Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yemeza ko ubukerarugendo butera imbere uko umwaka utashye.

Abajijwe ibyo bakora ngo yiyongere yavuze ko kwita izina biri mu by’ingenzi mu bikorwa ngo ibyiza by’u Rwanda bimenyekanishwe.

Ati “kimwe mu bikorwa ni “Kwita izina”kuko ni kimwe mu byerekana u Rwanda, ibyo rwagezeho mubyo kubungabunga ibinyabuzima mu maparike y’igihugu. Hari n’ibindi byinshi, kwamamaza bisanzwe, imbuga za interineti dukoresha, hari ingero nyinshi.”

Mu Rwanda hateganijwe igikorwa cyo “Kwita Izina” abana b’ingagi, kikazabera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa gatanu 2 Nzeri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaguide ntibakira neza abanyarwanda babagana,kuko usanga bashishikajwe no kuakira abazungu,ntibahe agaciro abanyarwanda,byambayeho.

kiki yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka