Umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo wizihirijwe mu marembo ya Pariki ya Nyungwe

Kuri uyu wa gatanu tariki 27/09/2013, u Rwanda rwifatanije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubukerarugendo n’amazi: Tubungabunge umurage rusange”. Uyu muhango wabereye mu marembo ya Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Rica Rwigamba yatangaje ko umuntu wese wumvise iyi nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo mu mwaka wa 2013 atakwirenganziza pariki y’igihugu ya Nyungwe kuko ifatiye runini u Rwanda ndetse n’amahanga mu bijyanye n’amazi.

Rica Rwigamba ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.
Rica Rwigamba ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.

Ati “Ntawavuga isano hagati y’amazi n’ubukerarugendo ngo ye guhita atekereza aho isoko ya Nili ituruka. Ntiyareka kuzirikana aho umugongo ukebamo kabiri amazi y’u Rwanda ajya mu ruzi rwa Nili n’urwa Kongo, ahaturuka 70% by’amazi atemba mu gihugu cy’u Rwanda”.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo ari umwanya wo kwibuka akamaro k’amazi ndetse no gufata ingamba zo kurandura inzitizi mu kuyabungabunga, kuko agira uruhare mu gukurura ba mukerarugendo ndetse no gufasha kubaho ibindi bintu nyaburanga bisurwa.

Abaturage baserukiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubukerarugendo.
Abaturage baserukiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo.

“Ni umwanya mwiza wo kureba amazi nk’umutungo ntagereranywa no gufata ingamba zo kugira ngo hakurweho inzitizi zose zibangamira ibungwabungwa ryayo. Amazi ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo ndetse usanga afite aho ahurira n’ibindi bintu nyaburanga bikurura abakerarugendo,” Minisitiri Kanimba.

Minisitiri Kanimba yavuze ko pariki ya Nyungwe atari umutungo w’u Rwanda gusa ahubwo ari umutungo w’isi ashingiye ku mazi ayiturukamo akwirakwira hirya no hino, bityo kuyibungabunga bikaba biri mu nyungu z’isi gusa ngo inyungu nyinshi ziri ku Rwanda.

Amasumo ari mu byiza nyaburanga bisurwa muri pariki ya Nyungwe.
Amasumo ari mu byiza nyaburanga bisurwa muri pariki ya Nyungwe.

Ishyamba kimeza rya Nyungwe ryahindutse pariki y’igihugu ya Nyungwe mu mwaka wa 2005, rikaba ririmo ibyiza nyaburanga binyuranye harimo ishyamba ubwaryo rigizwe n’ibiti byinshi, ibyatsi n’indabo, inyoni, ubwoko bunyuranye bw’inguge, ikiraro cyo mu kirere (Canopy walkway), amasumo y’amazi, n’ibindi.

Kugeza ubu abasura pariki ya Nyungwe bamaze kuzamuka ku kigero cya 211% kandi bakaba bakomeje kwiyongera buri mwaka, hakaba hari ingamba zo kurushaho kuyimenyekanisha ngo bakomeze biyongere nk’uko RDB ibitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka