Umubare w’ingagi mu birunga wariyongereye, ubu zisaga 300

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangaje ko umubare w’ingagi mu birunga wiyongere cyane mu gihe cy’umwaka umwe ushize.

Mu gihe muri parike y’ibirunga yose, harimo n’igice cya Congo Kinshasa habarirwa ingagi zigera kuri 480, mu birunga by’u Rwanda ubu habarirwa ingagi 302, zose zituruka mu miryango 20.

Itangazo ryasohowe na RDB, rivuga ko ukwiyongera kw’ingagi byaturutse ku bana b’ingagi 24 bavutse muri uyu mwaka akaba ari na bo umuhango wo Kwita Izina wateguriwe muri uyu mwaka.

Hagati y’umwaka wa 2003 na 2010, ingagi zo mu birunga zariyongereye ku kigereranyo cya 26, 3%.

Umuhango wo Kwita Izina umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga utegurwa buri mwaka, ngo wabigizemo uruhare rukomeye. Kuva watangizwa muri 2005, abana b’ingagi 192 nibo bamaze guhabwa amazina.

Ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ambassador Yamina Karitanyi, avuga ko umuhango wo Kwita Izina wahinduye byinshi, haba mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Agira ati “ Kwita Izina bimaze kuba ikirango cy’u Rwanda mu kurengera ibidukikije. Usibye kwishimira ubwiyongere bw’ingagi, ni n’umwanya wo kwishimira uruhare mu kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu ishyamba.”

Ambassador Karitanyi yongeyeho ko uko imyaka igenda ishira, RDB ishyira ingufu muri uyu muhango ari nako ugenda uhindura isura mu guteza imbere ubukerarugendo n’abaturiye parike y’Ibirunga.

Mu dushya twashyizweho, harimo n’ibihembo byiswe “Kwita Izina Awards” bizajya bigenerwa bru mwaka abantu ku giti cyabo n’imiryango yabaye indashyikirwa mu kubungabunga Ingagi zo mu birunga n’ibindi bidukikije muri rusange mu Rwanda.

Ibikorwa byaranze umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka wa 2015, usanzwe ubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, harimo ibiganiro ku kurengera ibidukikije, imurikwa ry’amafoto, imurikagurisha, ingendo zo gusura ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga zahuje abanyamakuru n’abakora ubukerarugendo, ibiganiro byo kurwego rwo rw’akarere bijyanye n’ishoramari mu bukerarugendo ndetse no gutangiza imishinga yo guteza imbere abaturiye parike y’ibirunga.

Ambassador Karitanyi avuga ko umuhango wo kwita izina watumye Leta itekereza n’ibindi bikorwa birimo gutunganya parike y’amashyamba Gishwati-Mukura ndetse no kugarura intare muri parike y’Akagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza kuzita amazina bituma abantu bumva ko zifite agaciro kuko bafata umwanya wo kuzitekerezaho, ariko bashyire ingufu nyinshi mu bushakashatsi bw’icyaziteza imbere mu mibereho yazo mu gihe cya none no mu kizaza nacyo.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ni byiza cyane ko zikomeje kwiyongera. Abazushinzwe nibatangire basuzume niba umubare wazo ujyanye n’aho ziba. Kuko biramutse bitajyanye zishobora gutangira gupfa, kwimukira ku ruhande rwa Congo cyangwa kujya zitera mu baturage. Nihatangire gushakwa uburyo Pariki yakongerwa. Binashobotse batangire kwimura abayituriye hakiri kare. Uko bigaragara mu myaka 10 iri imbere, ingagi ziraba ziri hafi 500. Iki kintu ni ingenzi cyane muri conservation.

umusomyi yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

nibyiza kuzita amazina.

zab yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka