Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga burizera ko Ibiciro bishya byo gusura ingagi nta gihombo bizateza

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buremeza ko nta ngaruka ibiciro bishya byo gusura ingagi bishobora kuzagira kuri ba mukerarugendo, ubwo bizazamuka guhera mu kwezi gutaha.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyashyize ahagaragara ibiciro bishya byo gusura ingagi, byiyongereye ugereranyije n’ibyari bisanzweho.

Kuva tariki 01/06/2012 ibiciro by’abanyamahanga basura ingagi mu Birunga biziyongeraho Kimwe cya Kabiri cyayo bari basanzwe batanga, byatumye hari abibaza ko bishobora kuzagabanya umubare wa ba mukerarugendo basura ingagi.

Ariko siko ubuyobozi bw’iyi Pariki bubibona,buvuga ko ba mukerarugendo aribo bisabiye ko ayo mafaranga yakongerwa.

Ikindi bashingiraho ni imibare babona y’ubwiyongere bwa ba mukerarugendo uko umwaka utashye, nk’uko Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Parike y’Igihugu y’Ibirunga abitangaza.

Avuga ko abasura iyi Pariki aribo bivugiye ko ariwo musanzu wabo batanga mu rwego kubungabunga izi ngagi ziboneka hacye ku isi.

Uwingeri yongeraho ko icyemezo cyo kuzamura ibiciro byo gusura ingagi biri no mu rwego rwo kongera umusaruro w’amafaranga akomoka ku ngagi, bijyanye n’amategeko n’amahame mpuzamahanga arengera ingagi z’imisozi miremire.

Bene ayo mahame mpuzamahanga avuga ko umuryango umwe w’ingagi usurwa n’itsinda ritarengeje abantu umunani kandi bakamarana n’ingagi isaha imwe itarenga.

Uwingeri akavuga ko batashatse ko hakwiyongera abagize itsinda cyangwa se ngo nyuma y’itsinda rimwe habe hajyayo irindi tsinda.

Umunyamahanga utaba mu Rwanda usura ingagi, azava ku madolari y’Amerika 500 ajye ku madolari 750 (arenga ibihumbi 450 mu Manyarwanda).

Umunyarwanda we azava ku mafaranga ibihumbi makumyabiri ajye ku mafaranga ibihumbi mirongo itatu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka