U Rwanda rugiye kuzana intare n’inkura zivuye muri Afurika y’Epfo

Kubera ko intare n’inkura biri mu nyamaswa zirimo kuzimira bitewe na barushimusi ndetse n’intambara, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuzajya kuzicirira muri Afrika y’Epfo umwaka utaha.

Rica Rwigamba, ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, avuga ko ubu mu Rwanda hari inkura imwe iri muri parike y’Akagera, naho intare zo nta n’iy’umuti wahabona. Ibi byatewe nuko nyuma ya Jenoside yo mu 1994 hari Abanyarwanda batahutse bagatura muri bimwe mu bice byari bigize parike.

Rica Rwigamba yongeraho ko hafashwe ingamba kugirango izi nyamaswa zindi bagiye kuzana zizarindwe bihagije, gusa ntiyatangaje umubare w’ izo bazazana.
Yagize ati “ubu twatangiye kuzitira parike kandi twizera ko tuzaba twarangije bitarenze ukwezi kwa 2 umwaka utaha. Nyuma y’aho tuzihutira kuzana izo nyamaswa zizava hanze.”

Uretse ingagi, u Rwanda rufite ibindi byiza nyaburanga mu gihugu birimo inyoni z’amoko atandukanye ndetse n’amashyamba ya kimeza.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba,irya,ibyatsi,mwayishira,mubirunga,gishwati,nyungwe,iramutse,idakora,guhiga,izindinyamaswa,yangani,amayaga,cg,amahumbezi,

Sendegeya yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka